Umusirikare Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Majoro John Rugerindinda, yapfuye azize impanuka y’imodoka yabaye ejo kuwa 6 Nyakanga mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Majoro John Rugerindinda yahise apfa ubwo imodoka yari atwaye yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, yagonganaga n’ikamyo.
Polisi y’igihugu itangaza ko iyi mpanuka yabaye mu rukerera rw’ejo hashize saa saba n’igice z’ijoro.
Majoro Rugerindinda yavaga i Kabarore yerekeza i Kigali, ari kumwe n’abandi bagenzi batatu batahise bamenyekana bo bakomeretse cyane bakajyanwa mu bitaro bya Kabarore byegereye hafi y’aho impanuka yabereye.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Supt. Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye The New Times ko aya makuru ari impamo, asaba abashoferi kwitwararika by’umwihariko mu gihe batwaye mu masaha akuze y’ijoro.
Yagize ati “Umuvuduko ugereranyije niyo nama tubagira buri munsi igihe batwaye mu ijoro, abashoferi bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda n’ibimenyetso, kandi bakita no ku matara yaba amagufi n’amaremare.”
Majoro Rugerindinda asize umugore n’abana batatu.
Source: igihe.com
Polisi y’igihugu itangaza ko iyi mpanuka yabaye mu rukerera rw’ejo hashize saa saba n’igice z’ijoro.
Majoro Rugerindinda yavaga i Kabarore yerekeza i Kigali, ari kumwe n’abandi bagenzi batatu batahise bamenyekana bo bakomeretse cyane bakajyanwa mu bitaro bya Kabarore byegereye hafi y’aho impanuka yabereye.
Majoro Rugerindinda asize umugore n’abana batatu