aUmushumba wa Diyosezi ya Kabwayi Musenyeri Mbonyintege ngo ntiyishimiye bimwe biherutse kuvugirwa mu muhango wo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24 muri Diyosezi ayobora mu mpera z’ukwezi gushize aho umukuru wa CNLG Dr. Jean Damascene Bizimana yavuze ko Kiliziya Gatolika yateguye inyandiko zakanguriraga abahutu kwanga no kwica abatutsi. Arongera ati abayobozi ba Kabwayi bafatanyije na Kayibanda muri Republika ya mbere. Musenyeri Mbonyintege akavuga ko ibyo ari ukwegeka amateka mabi, na politiki mbi byaranze u Rwanda kuri Kiliziya Gatolika.
Musenyeri Mbonyintege ati barimo barayitirira abadafite aho bahuriye nabyo. Yarongeye avuga ko ibyo Jean Damascene Bizimana yavuze bihabanye n’ibyabaye i Kabwayi ko bishobora no kuyobya ababyumva. Musenyeri Mbonyintege we avuga ko ahubwo hari abantu bagize ubutwari muri Jenoside batibukwa ndetse bahasize n’ubuzima bwabo. Musenyeri avuga ko bigomba gukorwa. Yatanze urugero rw’abapadiri hamwe n’umugore wari umuhutu wishwe azira kurwana ku banyeshuri muri 1994.
Ubwo Paul Kagame n’agatsiko ke baraje babyite ko ari ipfobya rya Jenoside. Reka tubihe amaso kuko Musenyeri Mbonyintege yanze kuripfana avuga ukuri ko n’abandi bose basize ubuzima bwabo muri Jenoside bagomba kwibukwa. Njye nongereho ko n’inzirakarengane zahasize ubuzima zose zigomba kwibukwa.
Amakuru dukesha BBC Gahuzamiryango yo kuya 6 Kamena 2018