Muraho? Uturutse k’Umurenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke ugana Kamembe ucyinjira aho Akarere ka Rusizi gatangirira hari umuhanda iburyo iyo uwukomeje hari agasantire. Murako gasanteri haba umusazi w’umugabo ukunda cg wakundaga ubwo muheruka kwiyita ngo ni “Isirikoreye”.
Uwo mugabo uretse gusa ko ari umusazi amagambo akunda kuvuga no kubaza abantu nasanze iyo aza kuba ari muzima aba afunze cg yaraburiwe irengero.
Ubona asa nuwari umunyapolitike cg se yarakurikiraga ibya politike cyane. Nkanjye yansanze kumodoka mparitse murako gasanteri arambaza ngo :’Perezida Habyarimana mwamwiciye iki?’ Ndaseka arongera ati:’Uraseka? Abasore bose mwatwaye bo mwabashyizehe?’
Nahise numva bikomeye ntabwo nari nakamenya ko afite indwara yo mumutwe ariko uko yanturumburiraga nabonaga akomeje.
Namubwiye ko jyewe ibyo ntabizi kuko ntari numusirikare. Yatangiye kuntekerereza byinshi cyane aturumbuye kandi mw’ijwi rinini mbona Isirikoreye atari tayari.
Ndabarahiye iyo ataba umurwayi sinzi ko yarikuzibanaho Inkotanyi ukurikije amagambo akarashyi asivugaho bisa nibyo yiboneye neza ubwe. Avugamo na Kayibanda, Habyarimana, nabandi banyepolitike benshi ba mbere y’intambara!
Uwaba azi uwo Isirikoreye yansanga inbox akambwira amaherezo ye niba akiriho!
Christophe Kanuma