Inkuru dukesha ikinyamakuru “Umuseke” iravuga ko mu Bugesera – Umusaza witwa Museruka Augustin w’imyaka 73 utuye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Kayumba, umurenge wa Nyamata yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa mbere nyuma yo kuvuga amagambo afatwa nk’Ingengabitekerezo no gupfobya’ Jenoside yakorewe abatutsi mu biganiro byaberaga kuri ‘site’ ya Murambi.
Uwababwiye ko Paul Kagame agira impuhwe yarababeshye. Uyu musaza ntimuzongera kumenya irengero rye. Ubu Paul Kagame aramunyonga. Inzirakarengane zibaho koko!!! Abahutu bafungwa bazira ko bibutse ababo bapfuye barabizira igihe cyose cy’icyunamo. Kandi koko nkuko n’abatutsi bapfuye nta muhutu utarapfushije muri ruriya Rwanda. Utaraguye mu gace Inkotanyi zarizarigaruriye yaguye mu cyagihe k’intambara y’abacengezi cyangwa yaguye muri Congo mu gihe cyo guhunga cyangwa cyo kwirukanwa mu nkambi bakabacyura ku ngufu.
Uwo musaza w’imyaka 73 yafunzwe azira kuvuga ko atari abatutsi bapfuye gusa muri Genoside ko n’abahutu bapfuye ndetse hakaba hari ngo nabandi bapfiriye muri Congo. Museruka Augustin yagize ati “Abatutsi sibo babaye gusa kuko n’abahutu barapfuye”. Ngaho bantu musesengura uyu musaza murabona atazize akarengane? Ariko dukomeze twihangane ukuri kose kuri hafi kujya ahagaragara.