Yanditswe na Alice Mujawamariya
Muri ino minsi HATEYE abantu bihanukira bakihisha inyuma yo kuvuga ngo bakoze ubushakashatsi, BASA N’ABAJYA BIHIMBA INZOBERE N’ABASHAKASHATSI NYIRARURESHWA TUMENYEREYE. Ubwo bakandika cyangwa bakavuga ibintu ku mbuga nkoranyambaga ukibaza icyo bagambiriye bikakuyobera. ABAKWIGANA SE BA JUDY REVER, CHARLES ONANA, ANTOINE NYETERA, MICHELA WRONG MU GUCUKUMBURA? KUTUBYINISHA MUZUNGA AHO NTIBYAGABANUKA?
INGERO NI NYINSHI ni nk’umuntu uvuga ibireba interahamwe Dieudonné Niyitegeka ngo w’Umuhutu, kandi yari musanzire wa Renzaho Juvenal ambassadeur waguye mu ndege hamwe na Perezida Habyarimana, akaba ARI Muramu wa Madame Renzaho nyine, akaba NANONE musaza wa Espérance umugore wa Ndagijimana Jean Marie ambasaderi, hakaba hari WENDA n’abanya Butare baba bariganye nabo bazi ibyabo na Muzehe Aloys Munyangaju! Ibyo twandika cyangwa tuvuga muri UBWO bushakashatsi, MBERE YUKO tubyemeza, TWAGOMBYE KUBANZA kubaza neza abantu batandukanye bazi ABO bantu; KUKO byaturinda ibiherekeza bwa buhamya bw’abantu batanga ariko ugasanga bashobora kuba bafite amarangamutima cyangwa impamvu zo kugoreka amateka biturutse ku mpamvu nyinshi: AMABWIRE, GUHARABIKA, KUYOBYA NDETSE BAMWE twikura mu bibazo by’amakosa y’ibyemezo TWABA TWARAFASHE mu buzima bwacu IGIHE KIGENDA CYEGERA UKURI NYAKO CYATUGONGA . Ibi bikomeje kuba byazatinza icyifuzo cyacu cy’ UKURI N’UBWIYUNGE NYAKURI(VERITE ET RECONCILIATION).
Dushakishe neza ndetse tujye tureka politiki yo kwumva uruhande rumwe gusa yazanywe na FPR n’abambali bayo. Bafungira amayira yo gushyira ahagaragara icyo bita guhangana kw’inyandiko cyangwa ibyayeho (confrontation des versions) ariho havamo ukuri umuntu wese akitwarira icyo YUMVA yatoyemo.
IKINDI , njye nayobewe icyo nafata n’icyo nareka, nyuma yo kumva ibindi byinshi bitandukanye; umwana WITWA Frederic bitaga KIKO warokotse Jenoside, AKABA ARI Uwa Jean-Huss Mugwaneza Kajuga NA ANNIE ROLAND W’UMUBILIGIKAZI; YABA YARATABAJE MU BAHUTU BARI BATURANYE. Uyu mwana NGO yashoboye kurokoka kubera KO NYINA yamwitangiye AMUKINGILIZA AMURYAMIRA AMUBERA INGABO aba ariwe ufata amasasu yose BABARASAGA. Mu kwihutira gutabara uyu mwana aba bantu bagiyeyo ubugira kabili bahuriyeyo n’akaga KUKO BARI BAJYANYE N’ABAJANDARUME BABILI biba ngombwa gukiza amagara yabo bihutira gushaka ubufasha kuko inkotanyi zari zimaze gukora amabi zasohotse mu rupangu bakubitana nazo, NIKO GUKIMIRANA baryama hasi (barampa mu cyongereza crawl) babitegetswe n’abajandarume babili bari bajyanye gutabara uwo mwana BABONYE BATAHANGANA KUBERA UMUBARE MUKE KANDI BATAZI NIBA HATARI ABANDI BASIGAYE MU MBERE KWA HUSS.
Gendarumeri yari kuri metero 150 hafi yaho BABAHA ABANDI BABAHEREKEZA bongere imbaraga. Imana yakinze ukuboko kuko izo nkotanyi zageraga hafi 8 zikijijinganya abo bari batabaye bavuye gushaka ubundi bufasha, baragarutse basanga zagiye. Hari byinshi bitari ngombwa kuvuga hano byagombye kuzavugwa nabo bireba ariko icyo navuga nuko IBYO NASHOBOYE KWUMVA byari biteye UBWOBA n’agahinda .
Igitangaje ni uko uwo mwana warokotse avuye mu gisenge (plafond ) aho yari yihishe YASOSOROTSE MUNSI Y’IMIBIRI YATOBAGUWE N’AMASASU YA ZA NKOTANYI, nubwo atapfuye NTIBYAMUBUJIJE kugira ingorane.
Wakumirwa wumvise ukuntu urukiko nabo twakwita ABASHINJABAHUTU mumenyereye kumva bamukoreye ubuhamya bubili bwanditse baramusinyisha. Ubwo buhamya bamusinyishije bwari ubwo gushinja abo abo BAHUTU bamutabaye bakamurokora ngo nibo bishe ababyeyi be n’abari mu rugo bose barimo sekuru UMUSAZA KAJUGA NA MUBYARA WABO NDETSE n’imbwa zabo. Uretse ko igihe kigeze cyo kujya Arusha gushinja yaje kubyanga ikirego kigasimbukwa gityo. Abarambukiwe kuri murandasi (internet) ajya rimwe na rimwe yandika duke ashimira dore ko abo bamurokoye bamumaranye iminsi ibili bagashobora no kumushyikiriza abasilikare b’ababiligi kuko nyina yari umubiligi nyine.
Gusa ikibabaje nuko ubu bwicanyi bwizi nkotanyi zishe ba Huss BAHINDUKIRA BAKABWITIRIRA Interahamwe! Kandi ARI aba bajandarume 2 ndetse n’abo babitabaje ngo batabare kwa Huss BARAZIBONEYE BAKANAZIHUNGA. Nubwo umwana wenyine ariwe basanze ari muzima, uretse ngo agakomere gato isasu rishyushye ryari ryamwokeje ku kaboko, abandi bose basanze bashizemo umwuka.
Ikindi abazi iyi nkuru batubwiye nuko aba bari batabaye kwa Huss nabo bari basize umwana wabo mu rugo WIGANAGA NA KIKO UWO, ariko biyemeza kujya gushaka undi mwana utari uwabo ikindi KANDI N’ UMURYANGO WA HUSS BARAGENDERANAGA .
Aha twirinze kubabwira ibyo twabwiwe byose m’ubuhamya n’abantu barenze 4 batubwiye iyi nkuru ariko INGERO ZIMAZE KUBA NYINSHI, ni ngombwa rwose ko dukora ibishobotse byose tugashaka abantu biboneye cyangwa bafite ubuhamya rw’ibivugwa BAHAGAZEHO, naho ubundi ikinyoma kimitswe na FPR MU RWANDA N’AMAHANGA, n’inkiko za Gacaca n’abashyizeho urukiko rwa Arusha ntituzashobora ku GITAHURA TUVANGA IBINYOMA n’ukuri. Ukuri ni gutsinda kuzashobora no kugira abere abarengana KUGAHANA ABAKOZE AMAHANO. Igihe kirageze ngo abanyarwanda bifuza ukuri bagire uruhare rwo gupfundura ipfundo.
Abavuga ibyo batazi cyangwa bajijisha nko kuvuga ko Dieudonne ari umuhutu ibi byose nibyo bituma abantu BAGOREKA AMATEKA CYANGWA babeshyera abandi. URETSE KO ukubeshyera abizi , rimwe na rimwe akurutira ukubeshyera atabizi. Kuko nubwo bivunanye, kwikiza ikinyoma, noneho kwikiza umuntu uvuga ibintu akekakeka cyangwa yumvise nabi, yibwira ko agufasha kandi atari byo ahubwo AKWOREKA, noneho byo ni agahomamunwa.
Abiyemeje guharanira impinduka mu Rwanda mukomere kandi mukomeze muharanire ukuri kuko nicyo kizabaha ubwiyunge nyakuri. Mwirinde aboga muri Yordani baririmba Interahamwe iyo zitabaho muba muri Paradizo.
NYAMARA kandi abahutu mwese mwitwa Interahamwe mubishaka mutabishaka; bitewe nusoma iryo jambo icyo aryita. Bamwe duhora twemeza nta shiti ngo UKO Interahamwe zishe aha, zica hariya, aho gusobanura icyo mwise Interahamwe icyo gihe. NGIRANGO MWUMVISE KAJEGUHAKWA NA TITO RUTAREMARA IBYO BIGAMBA MUKABITA AHO BABIVUGIYE CYANGWA BABYIYANDIKIYE! Ubwo ariko imbere y’amahanga n’isi yose mwishinja ko mwishe kandi akenshi aba ataribyo abicanyi ari abicanyi nta kabuza. Gusubiramo nka gasuku; kandi ikindi gihe tuvuga TUTI ni iza FPR mu kandi kanya tukemeza na none ko ari iza MRND. Tuzi neza amashyaka YOSE uruhare yagize mu macakubiri MU BANYARWANDA . ICYOROSHYE KIBE ngo bamwana ni MRND YONYINE gusa? Leta y’amashyaka menshi nta RUHARE NI ABERE NTA nujya ayikomozaho ngo irarengana byose ni MRND GUSA GUSA? Ni interahamwe ZA MRND GUSA? Inkuba reka da! impuzamugambi reka da! abakombozi reka da! JPL REKA DA! abere gusa gusa. ABAPFA KWEMERA KO BAGIZE URUHARE RUTO NI ABO MU RUHANDE RWA FPR NIBURA BEMERA ABATEKINISIYE BABO !
Guhunga amatariki. Banyarwanda ibi byose bituruka ku bya kera, ubuhake nibwo bwatugororeye ikinyoma no kugoreka. Tuzareka ryari gushyira amagambo mu kanwa k’abapfuye cyangwa kubabeshyera kuko batakwivugira. Abo Robert Kajuga yakijije bari he? Abamuzi barihe? Nta soni ngo ni umututsi nicyo cyaha kimwemeza ko yari inkotanyi. Kanyarengwe yari umututsi? N’abandi mwiyongerereho amazina. Antoine Nyetera yari umuhutu? Ntiyagiye kubavugira muli Parlement europeen ati ntimushyire ubwoko muri iki kibazo mudashishoje?
Robert Kajuga azire ko atagize irondakoko?
Abazizanyemo icengerwamo (infiltration) na FPR bazirundurire kuri Robert Kajuga ngo niwe mwicanyi? Uzi Robert Kajuga neza kera azamutaka amarangamutima nashira KUKO ABAMUZI BAZI KO ATAROBANURAGA ABANYARWANDA.
YENDA WAKWIBAZA IGITUMA ABANDI BAFASHIJE FPR ITSINZE YABAGOROREYE NAHO ROBERT KAJUGA NA NUBU BAKABA BAKIMUTUKA. UBWO NTACYO WABYIBAZAHO KOKO?
ABICANYI BO MU Interahamwe ZA MRND, ABO MU YANDI MASHYAKA ,ABICANYI B’abahutu n’abatutsi INKOTANYI babayeho NTIHAKAGIRE UBIHAKANA. Ariko KWUNGA MU RYA FPR ISHAKA KUBONA UKO YIKIZA UMUHUTU WESE CYANGWA UYITUNZE URUTOKI RIMUHEKESHA IYO RUKOMATANYO NTERAHAMWE NAWE USHOBORA KWISANGAMO BYARI BIKWIRIYE GUTEKEREZWAHO NEZA.
Umuntu AKAJYA aregwa icyo yakoze gusa, ntitwemere buhumyi ibyo bamuvugaho kuko yapfuye. HARI nabemeza ko Robert Kajuga aramutse azutse akavuga abo yakijiye abagejeje muri Milles Collines benshi mwakumirwa. ABANDI YASOHOYE MU MUJYI ABO YAFASHIJE KUGANA GITARAMA ABO YAKIJIJE AGEZE I BUTARE N’AHANDI HENSHI HEHE HEHE, BARI HE KO BAZWI NGO BATANGE UBUHAMYA NYABWO KUWATUMYE BAROKOKA? Benshi bazi Robert Kajuga neza bazakubwira ko ariwe watangiye politike ya Kizito Mihigo mbere y’igihe. ABEMERA IZUKA KO ku munsi w’imperuka ku babyemera Bazabona ukuri KUNDI!
Ababonye Gasana Anastaze (asa na candidat k’ubutagatifu) NI UKUMUBWIRA agakomeza ababwira ICYO YAMARIYE MRND ariko atirengangiza kubabwira ko impamvu yatumye ayivamo aruko yari yatahuwe! Mubaze Enoch Ruhigira WABA YARI HAFI YA PEREZIDA HABYARIMANA n’abandi bari bamuzi dore ko ahita YIHUTIRA kugera MDR transit ya MRND iramuvuna. Wenda yibukiranije na Rucagu yamuhungura umukungugu mu kwibagirwa.
None se ntimwumvise ko Ruhengeri MRND YAHO banze ko BAVUZE KO NTA NTERAHAMWE BASHAKA? Ubuhamya bw’uruhande rumwe nicyo gishenye u Rwanda. UWIBESHYE AKAGIRA URUHARE MUGUTERA INKUNGA IYO ARIYO YOSE FPR NDETSE RIMWE NA RIMWE ARI UKO YAYIBESHYEHO USANGA AKENSHI NDETSE N’ABO MU mashyaka Babonye ko kurega no gushyira amahano yose y’intambara ku cyitwa Interahamwe bikiza impuzamugambi inkuba abakombozi N’ABANDI BOSE génocide . Abantu barishwe ntibiyishe ariko murwanire ukuri kuwishwe wese kuko ABO BIGENDEYE nibwo bazatureka tukagira amahoro naho ubundi baracyazerera mu gahinda kuko barenganye bitavugwa TUKANABACUZA INKURU Y’UBURYO BAPFUYE. KIZITO UTI WIYUNGE NAABO MUBANA WIYUNGE NAWE UBWAWE. BIVUGA UKURI KWAMBAYE UBUSA
Ese kuki Tutabaza abari muri MRND AHUBWO FPR IKABAVUGIRA, MU KUBACECEKESHA, NATWE tukabarusha kumenya amazimwe yaberagayo? Kandi kera Habyarimana yigeze kuvuga ngo ntimuzatinda kubona ko mwibeshye. Ati Umunsi babatahuye muzajya he?
Ndangirije kuri ibi. Ni wowe nagirango bwire nti umunyarwanda yabyaye umwana amwita “VUGUZIGA” Naje kubaza data nti bivuga iki? ati wumvise ikintu ujye ubanza ugire uti” MBE NONE” ati byaba atari ko bimeze NEZA nagira nte? . Ati bigatuma ushakisha icyihishe inyuma kuko niryo pfundo.
ABAHUTU BOSE SI INTERAHAMWE SI ABAHEZANGUNI
ABATUTSI BOSE SI FPR INKOTANYI SI ABAHEZANGUNI
INKOTANYI ZOSE SI ABAHEZANGUNI
NUTEKEREZA NKA KIZITO UGAKORA NKA KIZITO UZABA UTEJE URWANDA IMBERE KU BURYO BUDASUBIRWAHO. Tureke kuririmba Kizito tudakulikiza inyigisho ze. Nahubundi ntaho byaba bitaniye nk’ibyihebe (terroristes) byambaye imipira (T-Shirt) zanditseho MAHATMA Gandhi.
Imana idutabare tugire vuba KOMISIYO Y’UKURI N’UBWIYUNGE (COMMISSION VERITE RECONCILIATION) ITWUNGE M’UKURI N’URUKUNDO N’UBUNYANGAMUGAYO; GUSABA IMBABAZI NTAWE BYISHE NO KUZITANGA NABYO NI UKO;
UKURI NIKO KUZATUBOHORA