Site icon Rugali – Amakuru

Umuryango w’ibihugu bya EAC uri mu nzira zo gusenyuka!

Umuryango w’ibihugu bya EAC uri mu nzira zo gusenyuka !
Muri ibi bihe, Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC (East African Community) uri mu bibazo bikomeye cyane kuburyo ushobora gusenyuka. EAC yashinzwe mu mwaka w’ 1967, icyo gihe EAC yari igizwe n’ibihugu 3 aribyo ; Kenya, Uganda na Tanzaniya. Mu mwaka w’1977, umuryango wa EAC warasenyutse bitewe n’intambara yavutse hagati ya Tanzaniya yari iyobowe na « Mwalimu Julius Nyerere » na Uganda yari iyobowe na « Idi Amin Dada ». Ku italiki ya 7 z’ukwezi kwa Karindwi 2000, nibwo umuryango wa EAC wongeye kuzuka, ku italiki ya 18 z’ukwezi kwa Gatandatu mu mwaka w’2007, nibwo u Rwanda n’Uburundi byinjiye ku mugaragaro mu muryango wa EAC. Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere k’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Saharai, basanga umuryango wa EAC ugiye kongera gusenyuka bitewe n’ubushyamirane bukomeye buri hagati ya leta y’Uburundi iyobowe na Pierre Nkurunziza n’u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame !

Umuryango wa EAC wongeye kuzuka mu mwaka w’2000 ugizwe n’ibihugu 3, muri iki gihe ukaba ugizwe n’ibihugu 6 aribyo : Kenya (2001), Tanzaniya (2001), Uganda (2001), Burundi (2007), Rwanda (2007) na Sudani y’epfo (2016). Mbere y’uko ibihugu by’Uburundi n’u Rwanda byinjira muri uwo muryango, abadepite b’ibihugu bya Kenya, Tanzaniya na Uganda banze ko u Rwanda ruwinjiramo kuko batinyaga ko amakimbirane n’intambara z’urudaca z’amako y’abahutu n’abatutsi barwanira ubutegetsi mu Rwanda zishobora gutuma EAC idakora neza. Byabaye ngombwa ko Paul Kagame yitabaza igihugu cya leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kugirango zishyire igitsure kuri leta ya Uganda, Kenya na Tanzaniya kugirango byemerere u Rwanda kwinjira muri EAC ntamananiza! Igihugu cy’Uburundi cyakuruwe mu muryango wa EAC kitabishaka, ndetse leta y’Uburundi ikaba yaragiye ishyira amananiza kuri uwo muryango nko kudatanga imisanzu muri EAC ariko leta ya Paul Kagame ikiyemeza gutangira Uburundi imisanzu busabwa muri uwo muryango! Mu byukuri leta y’Uburundi yashakaga kuguma mu muryango wa SADC gusa kuko ariwo ukomeye kurusha EAC, Uburundi kandi bwabonaga EAC igizwe n’ibihugu bivuga icyongereza gusa biyobowe n’abantu basangiye amateka y’uburyo bageze ku butegetsi !

Impamvu nyamukuru igamijwe muri EAC ituma bakurura Uburundi kugirango butava muri uwo muryango, ishingiye ahanini ku bukungu na politiki. Mu mwaka w’2010, abakuru b’ibihugu bya EAC bashyizeho isoko rusange rinini rihuje ibihugu bigize uwo mu ryango kuburyo gutakaza Uburundi byari kuba ari igihombo ! Mu mwaka w’2012 abakuru b’ibihugu bya EAC bemejeko hagomba gushyirwaho ifaranga rimwe rigomba gukoreshwa n’ibihugu byose bigize EAC . Mu rwego rwa politiki, mu mwaka w’2015 hari hateganyijwe ko ibihugu byose bigize EAC bizishyira hamwe bikavamo igihugu kimwe. Bitewe n’uko Uburundi butibonaga neza mu muryango wa EAC, leta ya Nkurunziza yasabye ko raporo z’inama za EAC ndetse n’izindi nyandiko zikoreshwa muri EAC zishyirwa mu rurimi rw’igifaransa aho kwandikwa mu cyongereza gusa ! Izi gahunda za EAC ntabwo ziragerwaho kuko mu muryango wa EAC havutse amacakubiri ashingiye ku mishinga igomba gukorwa mu bihugu biyigize ! Uganda, u Rwanda na Kenya byishyize hamwe mu gukora imishinga bihuriyeho, Tanzaniya n’Uburundi birahezwa!

Mu gihe ibihugu bigize EAC byari bitarashobora kunoza neza gahunda yo kumvikana ku mishinga bihuriyeho hatagize igihugu na kimwe gihezwa, havutse andi makimbirane hagati y’abayobozi bakuru bayoboye ibihugu bigize EAC. Ayo makimbirane akaba ariyo agiye kongera gusenya umuryango wa EAC burundi niba nta gikozwe mu maguru mashya. Nk’uko abadepite bagize EAC mbere y’uko u Rwanda n’Uburundi byinjira muri uwo mu ryango wa EAC babivuze, ipfundo ry’bibazo bigiye gusenya EAC muri iki gihe riri mu Rwanda! Leta ya Paul Kagame iyoboye u Rwanda muri iki gihe nta demokarasi ifite ahubwo ikaba irangwa n’ibikorwa byo kwica abanyarwanda batavuga rumwe nayo bashaka ko urubuga rwa politiki rufungurwa mu Rwanda kandi igahungabanya n’umutekano w’ibihugu bituranye nayo igamije kujya kwica abanyarwanda bayihungiye muri ibyo bihugu! Kagame ubwe yashimangiye ko u Rwanda rufite abaturanyi babi kandi abo baturanyi yavugaga akaba ari ibihugu bigize EAC uretse Congo! Paul Kagame ashinja ibihugu by’abaturanyi ko bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda zamuhunze kandi leta z’ibyo bihugu ntizemere ko azisanga aho azamuhungiye ngo azice, ibyo bikaba bituma Paul Kagame yumva agomba kugira uruhare mu gushyiraho no gukuraho abategetsi bo mu bihugu bigize EAC kugirango hayobore abayobozi bamwemerera gukora icyo ashaka mu bihugu byabo!

Mu mwaka w’2015 Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza yiyemeje kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ; uko kwiyamamaza kwe kwakuruye impaka zikomeye mu Burundi aho bamwe bavugaga ko yiyamamarije manda ya gatatu itemewe n’itegeko nshinga n’amasezerano y’Arusha, abandi bakavuga ko yiyamamarije manda ya kabiri atowe n’abarundi bose ko ariyo yemewe n’itegeko nshinga naho manda ya mbere ivugwa ikaba yaratowe n’abadepite gusa bityo ikaba ifatwa nk’inzibacyuho. Ibintu byarushijeho kuba bibi cyane ubwo Paul Kagame yahaga ikiganiro umunyamakuru mu gihugu cy’Ubusuwisi, akavuga ko Pierre Nkurunziza agomba kugenda akava k’ubutegetsi kuko ntacyo yamariye abarundi! Nyuma y’imyigaragambyo ikomeye cyane yabaye mu mujyi wa Bujumbura ndetse hakaba n’igikorwa cyo guhirika ubutegetsi kikaburizwamo; ibyo bikaba byarabaye Pierre Nkurunziza ari mu nama muri Tanzaniya, ubushyamirane hagati y’Uburundi n’u Rwanda bwarushijeho gufata indi ntera !

Impunzi z’abarundi zirenga ibihumbi 75 zahungiye mu Rwanda, leta ya Paul Kagame yagiye gushaka abasore n’inkumi bari mu nkambi z’impunzi z’abarundi mu Rwanda ikajya kubaha imyitozo ya gisilikare kugirango bazajye gukura Nkurunziza ku butegetsi ku ngufu, ibyo bikaba byemezwa na raporo z’impuguke za Loni (ONU) zakoze ubushakashatsi kuri icyo kibazo. Bamwe mu basilikare bakuru ndetse n’abanyepolitiki bashatse guhirika ubutegetsi (coup d’état) bwa Nkurunziza bahungiye mu Rwanda, leta y’icyo gihugu ibaha ibyangombwa nk’impunzi za politiki. Mu ibaruwa Perezida w’Uburundi yandikiye perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yavuze mo ibindi bikorwa byinshi by’ubushotoranyi ku gihugu cy’Uburundi bikorwa na leta ya Paul Kagame, ku buryo Nkurunziza yavuze ko muri iki gihe u Rwanda ari umwanzi w’Uburundi. Iyo baruwa Nkurunziza yayanditse asobanura impamvu ituma atazitabbira inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC iteganyijwe taliki ya 27/12/2018.

Museveni yasubije ibaruwa ya Nkurunziza, igisubizo yamuhaye akaba yaracyanditse ku mpapuro z’amapaji 5. Amakuru ava i Bujumbura akaba agaragaza ko igisubizo cyatanzwe na Museveni kitashimishije na gato abarundi ; abarundi bamwe bakaba babona Museveni ari mukagambane ahuriyeho na Kagame ko kurwanya Nkurunziza na leta y’Uburundi; ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abanyarwanda n’abarundi hakaba havugwa ko Museveni ari muri gahunda yo kurwanya Uburundi agamije gushyiraho «Ubwami bw’abatutsi» mu karerere (tutsiland).

Nubwo leta ya Paul Kagame ivuga ko kuba leta y’Uburundi ititabira inama za EAC bidashobora gusenya uwo muryango, ibimenyetso birerekana ko guheza igihugu cy’Uburundi muri EAC bishobora gusenya uwo muryango bitewe n’uko u Rwanda rwakwijemo amacakubiri n’ubwishishanye muri EAC. Museveni na Kagame ntibakundanye ahubwo bararyryana, Tanzaniya yumvikana n’Uburundi kurusha uko yumvikana n’u Rwanda!Kubera ayo macenga yose inama yari iteganyijwe ku italiki ya 27/12/2018 nayo yongeye gusubikwa ikaba yarashyizwe ku gihe kitazwi! Amakuru “veritasinfo” ikesha urubuga “businessdailyafrica” yemeza ko inama y’abaministre ba EAC yateraniye Arusha kuri uyu wa gatatu taliki ya 19/12/2018 yagombaga gutegura inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yo kuwa 27/12/2018 yasanze iyo nama idashoboka n’ubwo Uburundi bwari bwatangaje ko buzayitabira!

Iyo nama yo kuwa 27/12/2018 yagombaga gusuzuma ubusabe bw’igihugu cya Somaliya cyifuza kuba umunyamuryango wa EAC ndetse n’ikibazo Uburundi bwatanze cy’uko umutekano wabwo uhungabanywa n’u Rwanda. Kuva Nkurunziza yashyira ahagaragara ibikorwa by’ubushotoranyi bw’u Rwanda ku Burundi, Paul Kagame we yarushijeho kugaragaza ubukana no gutoza ingabo z’igihugu cye mu kwitegura intambara agomba gushoza ku gihugu cy’Uburundi. Niba rero ibihugu bya EAC bigeze igihe abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango batagishobora gukora inama kubera amacakubiri ari hagati yabo, biragaragara ko uyu muryango ugiye kongera gusenyuka.

“veritasinfo”Umuryango w’ibihugu bya EAC uri mu nzira zo gusenyuka !
Publié le 20 décembre 2018 par veritas

“veritasinfo”

Publié le 20 décembre 2018 par veritas

Exit mobile version