Umuryango wa Robert Mugabe uvuga ko wababajwe cyane nuko utigeze ugishwa inama na leta ya Zimbabwe muri gahunda zo gushyingura uyu wahoze ari perezida w’iki gihugu.
Bwana Mugabe yapfuye ku wa gatanu ushize afite imyaka 95, mu bitaro byo muri Singapour aho yari amaze amezi yivuriza.
Umurambo we uri gutegurirwa gushyirwa mu kibuga cy’umupira w’amaguru cyo ku murwa mukuru Harare ngo abantu bawusezereho mbere yuko ushyingurwa.
Umuryango wa Bwana Mugabe uvuga ko ku cyumweru nijoro umurambo we uzashyingurwa mu cyaro cyo ku ivuko cy’ahitwa Kutama, ndetse ugashyingurwa mu muhango wihariye w’umuryango.
Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya mwishywa we witwa Leo Mugabe agira ati:
“Umurambo we uzasezerwaho ku cyumweru nijoro i Kutama… hakurikireho umuhango wihariye wo gushyingura – nko ku wa mbere cyangwa ku wa kabiri – nta byo kumushyingura mu irimbi ry’igihugu ry’intwari. Icyo ni cyo cyemezo cy’abagize umuryango bose”.
Nyuma y’urupfu rwa Bwana Mugabe, Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko ari intwari y’igihugu, avuga ko akwiye gushyingurwa mu irimbi ry’intwari.
Uwufise ububasha kw’isanamuAFPImage captionIsanduku irimo umurambo wa Bwana Mugabe mu rugo rwe rwa “Blue Roof” ruri i Harare
Paul Mavhima, Minisitiri w’uburezi wa Zimbabwe, avuga ko nta gushidikanya ko Bwana Mugabe akwiye gushyingurwa nk’intwari y’igihugu.
Yabwiye BBC ati: “Umuntu w’icyamamare nka we, umuhango wo kumuherekeza uzitabirwa n’abakuru n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bagera hafi kuri 50. Umuntu nk’uwo ducyesha iki gihugu, nta mpaka zagakwiye kugibwa kuri ibyo na rimwe. Nta makimbirane n’amwe yagakwiye kubaho”.
“Icyemezo gikwiye gusobanuka, akwiye kujya mu irimbi ry’intwari”.
Mu itangazo umuryango wa Mugabe wasohoye, wavuze ko uhangayicyishijwe bikomeye n’ukuntu abategetsi bakoze gahunda yo gushyingura “batagishije inama umuryango we wa hafi wari wahawe inshingano zo kumenyesha ibyo yavuze bwa nyuma yifuza gukorerwa mu kumusezeraho no kumushyingura”.
Iryo tangazo ryongeraho ko abo mu muryango we babajwe no kubona ko leta ya Zimbabwe “iri kugerageza kubahatira kwemera ibyo gushyingura nyakwigendera Robert Gabriel Mugabe bitandukanye n’uko yifuzaga gushyingurwa”.
Uwufise ububasha kw’isanamuAFPImage captionGrace Mugabe mu rugo rwa Mugabe i Harare
Iri tangazo rinongeraho ko kimwe mu byo Bwana Mugabe yari yifuje bwa nyuma ari uko umugore we Grace Mugabe atazava na rimwe iruhande rw’umurambo we kugeza abonye ko ashyinguwe.
Bivugwa ko umuryango wa Bwana Mugabe warubiye kubera ukuntu yahiritswe ku butegetsi na Bwana Mnangagwa mu myaka ibiri ishize afashijwe n’igisirikare.
Mu mwaka wa 2017, Bwana Mugabe yirukanye Bwana Mnangagwa ku mwanya wa visi-perezida, ibintu benshi bemeza ko bwari uburyo bwo gutegurira Madamu Grace kumusimbura ku butegetsi.
Umurambo we wageze muri Zimbabwe ejo ku wa gatatu uvuye muri Singapour. Nyuma wajyanwe mu rugo rwa Bwana Mugabe ruzwi nka “Blue Roof” ruri i Harare, aho abo mu muryango we n’abawushyigikiye bateraniye mu kiriyo.
Uwufise ububasha kw’isanamuREUTERSImage captionBamwe batangiye kugera ku kibuga cya Rufaro aho umurambo wa Bwana Mugabe ugiye kujyanwa ngo bawusezereho
Uraza gushyirwa mu kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rufaro uhamare iminsi ibiri abantu bawusezeraho, mbere yuko usezerwaho na leta ya Zimbabwe ku wa gatandatu.
Bwana Mugabe yabaye umutegetsi wa mbere wa Zimbabwe nyuma yaho iki gihugu cyahoze gikolonizwa n’Ubwongereza kiboneye ubwingege mu mwaka wa 1980 – ubutegetsi yamazeho imyaka 37.
https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-49674064