Site icon Rugali – Amakuru

Umurenge Kagame Cup: i Karongi abatsinze bahawe ‘envelope’ zirimo ubusa!!

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru UMUSEKE ivuga iti:

“Mu kwezi gushize imirenge itatu yatsinze iyindi mu irushanwa Umurenge Kagame Cup mu karere ka Karongi yahawe ibikombe n’amashimwe y’amabahasha yanditseho inyuma umubare w’amafaranga ariko imbere nta kintu kirimo.

Tariki 18 Werurwe nibwo irushanwa ryashojwe ku rwego rw’Akarere ka Karongi. Amakipe ya mbere ahabwa ibikombe n’ishimwe mu mafaranga, ariko amabahasha y’amafaranga nta kintu cyari kirimo!

Amakipe yatsinze mu bahungu ni Rubengera yabaye iya mbere, iya Mubuga ya kabiri na Murundi ya gatatu, izindi kipe eshatu z’imirenge mu bakobwa nazo zarahembwe zose ari esheshatu zahawe amabahasha yanditseho umubare w’amafaranga ariko nta kintu kirimo.

Ibi byatunguye cyane abakinnyi n’abayobora amakipe yatsinze ariko bizezwa ko ayo mafaranga bayahabwa vuba, baraceceka.

Bamwe mu bakinnyi n’abayobozi b’imirenge bavuga ko byabatunguye kuko bitari ngombwa kubaha amabahasha yanditseho amafaranga ariko arimo ubusa, yenda bari kubimenyeshwa ko amafaranga ataraboneka cyane ko hari nibura n’ibikombe bari bahawe, bakaba bategereje.

Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’iburengerazuba yahuriyemo n’abanyamakuru tariki 04 Mata abanyamakuru babajije iki kibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Francois Ndayisaba niwe watanze izi ‘envelope’. Ati “nari nzi ko muri envelope harimo amafaranga…Nyakubahwa governor murambabarira mabajije ababishinzwe bambwira ko dossier iri muri finance, ndakora ibishoboka byose ndakurikirana ejo amafaranga bazayahabwe. Ejo kizarara kirangiye.”

Kuri uyu wa 10 Mata nibwo imirenge yabaye iya mbere yabonye amafaranga batsindiye muri iyi mikino.

Umurenge Kagame Cup ni irushanwa riba buri mwaka rigamije kwimikaza imiyoborere myiza binyuze mu mikino, rikanaha abaturage umwanya wo gutanga ibyifuzo byabo.”

Kagame n’agatsiko ke niko bakora. iyo itangazamakuru ritahaba ngo basakuze aba bakinnyi ntacyo bari kwibonera dore ko bari babijeje ko bazayabona vuba kugirango baceceke. Kandi koko bari bacecetse. Bari gukomeza kubarerega babashyira kukizere bakageraho bakananirwa bikibagirana, abayobozi amafaranga bakayishyirira mu mifuka yabo. Ngiyo ingoma y’abasahuzi nta kibanyuraho, basakuma akabonetse kose, bakamira bagacira munda zabo!!!!!

Exit mobile version