Banyarwanda, Banyarwandakazi, u Rwanda rugeze mu mayira abiri, aho igihe cy’amahitamo akomeye kugira ngo twebwe abanyarwanda twemere kubaho, cyangwa duhitemo urupfu. Muti kagire inkuru.
Nkuko mubizi mwese, nyuma y’amahano y’itsembabwoko n’itsembatsemba ryabaye mu 1994, guverinoma iyobowe na Paul Kagame yazanye amatwara, njye navugako yari ashingiye kuri philosophie, cyangwa se imitekerereze ya gifarisayo, aho amategeko n’ingamba z’imiyoborere y’igihugu byashyizweho, ubwabyo mu mpapuro wasangaga byakagiriye inyungu abanyarwanda benshi, ariko nyamara bikaza gukoreshwa mu kurengera inyungu gusa za Perezida Kagame n’agatsiko ke. Ingero ni nyinshi, navuga zimwe namwe mukiyongereraho izindi.
Hashyizweho ikigega FARG cyari kigamije kurengera infubyi zazize genocide, ariko nyamara ababibonyemo inyungu ba mbere ni abari bafite amikoro, aha twabaha ingero nk’abana b’abayobozi barihiwe amashuri na FARG nyamara hari abandi bo mu cyaro babuze ayo mahirwe kandi aribo bari bagenewe ibikorwa. Ikindi ni amasoko yo kubaka amazu y’abacitse ku icumu yahawe amasosiyeti y’abari mu gatsiko, maze barangije bapfunyikira abacitse ku icumu amazi, kuko babubakiye amazu atujuje ubuziranenge, none ubu akaba yenda kubagwa hejuru. Ababikoze ngo bazahannwe se? byahe byo kajya
Bashyizeho gahunda yo guhuza ubutaka itarizwe neza, nako navuga ko yizwe nabi nkana ari ukugira ngo abaturage bo hasi,( igice kinini kigizwe n’abahutu , tubivuge tutabiciye inyuma) hagamijwe kubabuza kugira amikoro yashobora kuva mu musaruro w’ibikorwa byabo, ngo hato batazavaho banatera inkunga bene wabo bahunze. Ikindi kandi hari hagamijwe kugira ngo inyungu ziva mu bucuruzi zikubirwe na bamwe. Utabyemera azansobanurire impamvu kugeza nubu iyo gahunda itavugururwa cyangwa ngo ikurweho nyamara inzara ya Nzaramba irimo ica ibintu.
Mu rwego rw’imitangire y’akazi, ho ni agahomamunwa kuko kabona umugabo kagasiba undi. Akenshi cyane kagatangwa mu cyenewabo na rutswa ishingiye ku gitsina. Ibyo sinjye ubivuga, raporo za transparency Rwanda zirabivuga. Umubare w’abarangije amashuli bari mu bushomeri ugeze ku kigero kitigeze kibaho kuva u Rwanda rwaba repubulika.
Hashyizweho gahunda yo guhatira abanyarwanda kugira imitekerereze isa mu buryo bwa politiki, abatabyemeye bagatabwa mu magereza iyo bagize amahirwe, abandi bakicwa. Sinirirwa ngaruka ku ngero mwese murazizi, Ingabire, mushayidi, nayigiziki, kizito mihigo, rusagara, Byabagamba, n’abandi benshi. Aba bose bagizwe abanzi b’u Rwanda rwa Kagame, nvuze urwa Kagame kuko igihugu cyo bakinyaze kera. Muriyo gahunda kandi y’u Rwanda rwa Kagame hagiyeho gahunda y’iyozabwonko yo kujyana abantu bose mu ngando, ubundi bashyiraho imitwe itandukanye yo kwamamaza ayo matwara harimo za diaspora, intore, dasso n’ibindi
Ingengabitekerezo ya genocide yabaye iturufu Leta ikoresha ngo ishyire icyasha ku bantu bose idashaka, maze ibigizeyo batayibambamira
Hajeho gahunda yo kubaka amagorofa menshi mu mujyi wa Kigali ngo bagaragarize amahanga ko igihugu cyateye imbere, nyamara icyo abanyarwanda batamenye nuko ayo mazu menshi yubakwa mu misoro ibavamo kandi akubakwa n’ama sosiyeti y’abagize agatsiko ka Kagame kugira ngo bigwizeho imitungo. Uko ni nako bimeze mu yandi masosiyeti menshi harimo na Rwandair. Ayo mazu ubu amenshi ntafite abayabamo, ahubwo hari akarengane katangiye ko gushaka kuyatuzamo abantu ku ngufu bababuza gukodesha amazu aciriritse. Hagati aho ubukene bukaba buca ibintu mu cyaro aho bigeze aho Umwana arira nyina ntiyumve.
Imfu za hato na hato zirangira polisi ivuze ko igiye mu iperereza bigaherera aho, imyaka igashira indi igataha, ariko kandi n’izindi mfu zizamo
Gahunda ya gashotoranyi n’ibihugu by’abaturanyi. Kuva u Rwanda rwabaho, ubu kuri iyi ngoma ya Kagame niho rwabonye abanzi benshi biturutse ku bushotoranyi , ubwirasi na gahunda ya gashozantambara ya Kagame n’agatsiko ke.
Abacuruzi babujijwe amahwemo n’imisoro n’imisanzu ituma bamwe bahatakariza ubuzima iyo gusa bitsamuye binuba gato gusa. Ngabo ba Rwigara, Makuza, Rwabukumba, …
Ingabo z’igihugu zabaye igishoro kagame akoresha ngo yuzuze amakinti ye aho aboherejwe muri mission zo kubungabunga amahoro ku isi, bagabana umushaha wabo na Kagame n’agatsiko ke. Ibyo mwese murabizi, cyane abafite bene wabo bagiye muri izo mission.
Iyo rero banyarwanda banyarwandakazi, agatsiko ka Kagame kababeshya ngo mubatore kugira ngo murengere ibyagezweho, mujye mumenya ko ari uburozi bashaka kubaha kuko ibyagezweho ari byagezweho gusa n’agatsiko gashaka kugira ngo kabakoreshe maze kabone uko karengera inyungu zako.
Icyo bagezeho ntakindi usibye,:
ubwicanyi bw’indengakamere bakoze, bakaba bafite ubwoba bwo gukurikiranywa n’inkiko baramutse babuze ubutegetsi.
Ikindi bagezeho bashaka kurengera ni ubukungu bigwijeho banyunyuje imitsi yanyu, bakaba bashaka kutabutakaza.
Ikindi batarageraho neza ariko bifuza cyane nuko generation z’abantu babazi, cyangwa abandi bose bazi amabanga yabo bayimaraho bayica, cyangwa se bagatinda kubuyobozi igihe kinini ari nako ingengabitekerezo yabo bakomeza kuyinjiza mu rubyiruko kugira ngo barugire igikoresho cyabo ku nyungu zabo bwite
Umuravumba tugomba kunywa twese rero ni uguhagurukira rimwe nk’abitsamuye tukanga gukomeza kuba ingaruzwamuheto, tukanga akarengane aho kava kakagera n’uwo kakorerwa uwariwe wese. Tukanga gufatwa nk’abatagira ubwenge cyangwa se nk’intama bayobora mu ibagiro zitavuze. Biragoye mu Rwanda turimo, ariko kandi ku nyungu zacu n’abadukomokaho. Ni umuravumba dukwiye kunywa.
Banyarwanda banyarwanda kazi, ndabingize ntimuzahe ijwi ryanyu Kagame kuko aho abajyana mwese murahazi, ni mu icuraburindi ry’andi makuba y’ubwicanyi ashobora kubagwira mutanze imiyoborere inshingiye ku iterabwoba ibariho ubu.
NGO ABWIRWA BENSHI.
Umusomyi wanyu.
Nyarugenge / Kigali City