Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya aremeza urupfu rw’umupolisi mukuru wo ku rwego rwa ofisiye muri polisi y’uRwanda.
Uwo mugabo yitwaga Rushimirwa Alexis akaba yabaga i Nairobi muri Kenya mu gace kaho ngo kitwa Kayole/Nyando, nyuma yo guhunga u Rwanda.
Yari umututsi w’Umunyamulenge, akaba yari Umurara w’abitwa Abahima kubasobanukiwe amoko y’Abanyamulenge.
Yarangije kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK akaba yari umupolisi w’inyenyeri 1 mu gipolisi cy’u Rwanda Assistant Inspector of Police (AIP).
Yatewe ibyuma n’abantu bataramenyekana hafi y’aho yari atuye ku wa gatatu tariki 07/06/2017 ahagana saa moya z’ijoro (19:00) ku isaha y’i Nairobi, ubwo yari avuye gusura umugore we mu bitaro ngo byitwa Victory kuko yari ku nda.
Umugore we yaje kubyara kuri uyu wa kane tariki 08.06.2017 abazwe.
Rushimirwa Alexis n’umugore we
Amakuru atugeraho akemeza ko yahise yihutishwa kuri Kenyatta Hospital ariko biba iby’ubusa kuko kuri uyu wa kane tariki ya 08.06.2017 mu ma saa saba z’amanywa yarangije ubuzima bwe bwo kuri iyi si.
Abantu bose bavuga ikinyarwanda bakekwaho kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda bahungiye muri icyo gihugu cya Kenya baraburirwa kuba maso cyane muri ibi bihe kuko amatwi adusumira yemeza ko bashobora kwicwa cyane mu minsi iza hitwajwe intureka y’amatora yo mu kwa munani muri uyu mwaka.
Alexis Rushimirwa
N’ubwo icyihishe inyuma y’abamuteye ibyuma kitaramenyekana tubaye twifatanije n’umuryango w’uyu mu ofisiye utakarije ubuzima mu buhungiro kandi tukaba dufashe mu mugongo umufasha we muri ibi bihe bikomeye arimo.
Imana imuhe iruhuko ridashira!
Umusomyi wa The Rwandan
Nairobi, Kenya
Source: Therwandan.com