Icyigo kitiriwe nyakwigendera Seth Sendashonga, Institut Seth Sendashonga pour l’Education à la citoyenneté Democratique, cyasohoye itangazo kinenga ibyavuzwe na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Bwana Kagame mu cyumweru gishize yatangaje ko intandaro y’ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda ari urupfu rwa Seth Sendashonga wishwe mu 1998.
Mu ijambo Bwana Kagame yagejeje ku bitabiriye umwihererero uhuza abategetsi bose, yavuze ko adasaba imbabazi ku by’urupfu rwa Sendashonga wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nyuma ya jenoside.
Umugore we, Cyriaque Nikuze Sendashonga, yavuze ko yababajwe n’ibyavuzwe na Perezida Kagame kandi asaba ko yasobanura umurongo utukura ntarengwa yakoresheje mu ijambo yagejeje ku bategetsi.
Prudent Nsengiyumva yavuganye na Madamu Sendashobonga atangira amubaza uko yakiriye ibyavuzwe na Bwana Kagame, mu kiganiro mushobora kumva aho hejuru.