Rev Pasteur Jean Sibomana uyobora itorero rya ADEPR.
Safari Théogène wari umupasiteri mu itorero rya ADEPR mu karere ka Rulindo ko mu Ntara y’Amajyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize yafashwe asambana n’umugore utari uwe ahita agira ikimwaro ariyahura ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.
Amakuru Ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha bamwe mu bayoboke b’itorero rya ADEPR mu karere ka Rulindo batashatse ko amazina yabo atangazwa, ashimangira ko Safari Théogène yafashwe asambana mu cyumweru gishize, akagira isoni agahita yimanika mu mugozi ariko akaza gukurwamo ari intere atarashiramo umwuka.
Mu kiganiro Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Rev. Pasteur Jean Sibomana, umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR, yadutangarije ko ubu Safari Théogène yamaze kwamburwa inshingano zose zo mu itorero, nk’igihano ku myitwarire ye idahwitse.
Rev Pasteur Jean Sibomana ariko, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru iby’amakosa yatumye afatirwa ibihano ndetse n’iby’uko yaguwe gitumo asambana agahita agerageza kwiyahura, yanze kugira icyo abivugaho. Mu magambo macye ati : “Yarahagaritswe gusa nta kindi nakubwira”.