Site icon Rugali – Amakuru

Umunyemari Milimo Gaspard yitabye Imana

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umunyemari Gaspard Milimo wari uzwi cyane mu bikorwa by’ubucuruzi muri Kigali n’amazu y’ubucuruzi yari afite Nyabugogo, yitabye Imana azize uburwayi mu bitaro i Nairobi muri Kenya.

Inyubako y’umunyemari Milimo Gaspard yavuzwe cyane ubwo yari igiye gusenywa ngo yubatse mu Gishanga Nyabugogo

Gaspard Milimo, yari amaze iminsi aba muri Kenya, yamenyekanye cyane kubera ahanini inyubako ye y’ubucuruzi iherereye muri Nyabugogo Umujyi wa Kigali wari uyobowe na Theoneste Mutsindashyaka wigeze kwemeza ko isenywa ahagana 2004 kuko ngo yari mu gishanga, habaye urubanza rurerure bigera no k’umukuru w’igihugu.
Umwe mu bo mu muryango we yabwiye Umuseke ko uyu mugabo yitabye Imana ku gicamunsi kuri uyu wa gatatu mu bitaro muri Kenya azize uburwayi.
Iyi nzu byaje kwemezwa ko idasenywa kuko ngo n’ubundi yari yarubatswe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bureba.
Gaspard Milimo kandi yumvikanye mu rubanza kompanyi ye ya Citiex Petroleum Sarl yaburanyemo na  Kobil (Rwanda) Ltd ikarutsinda mu rukiko rw’Ikirenga, uru rubanza narwo rwavuzwe mu bitangazamakuru.
Gaspard Milimo wari utuye ku Kimironko mu karere ka Gasabo, yari ufite imyaka 60, asize umugore n’abana bane.
Milimo abamuzi bavuga ko ari umugabo wagiriye neza benshi, kandi wafashije abantu benshi kwiteza imbere cyane cyane mu bucuruzi.
UMUSEKE.RW

Exit mobile version