Umunyemali Alfred Nkubili ufunzwe akurikiranyweho ibyaha byo guhombya leta, yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi amaranye iminsi.
Nkubili ari muri ba rwiyemezamirimo 12, barimo icyenda bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza miliyari zisaga 9 Frw muri gahunda yo kugeza ifumbire ku bahinzi, baregwa ko zitakoreshejwe uko bikwiye n’amafaranga yazo ntagaruzwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, SSP Pelly Uwera, yabwiye IGIHE ko Nkubili yakiriwe muri Gereza ya Mageragere arwaye, ubu akomeje kwitabwaho n’abaganga.
Yakomeje ati “Ibitaro byacu byamuhaye ‘transfert’ ari CHUK. Ni ibisanzwe ararwaye, yaje arwaye, rero yagiyeyo kwisuzumisha basanga araye mu bitaro bakamukurikirana aribyo byiza.”
Abunganizi ba Nkubili baheruka kugaragariza urukiko ko umukiliya wabo akwiye gukurikiranwa adafunzwe, kuko iperereza ryakozwe kandi n’urubanza rugiye kuburanwa mu mizi.
Byongeye, Nkubili w’imyaka 69 yagaragaje abantu bane b’inyangamugayo bamwishingira n’umutungo wa miliyari zirenga 7 Frw nk’ingwate.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Nkubili arekuwe yakotsa igitutu abatangabuhamya, akaba yanasibanganya ibimenyetso. Indi ngingo bwashingiyeho busaba ko Nkubili akomeza gufungwa ni uko bukemanga ingwate yatanze ngo arekurwe.