Site icon Rugali – Amakuru

Umunyemali Rujugiro Yamaganye Icyemezo Yafatiwe n’Urukiko rwo mu Rwanda

Umunyemali w’Umunyarwanda Trbert Rujugiro Ayabatwa, aramagana icyemezo cy’ukukiko rwo mu Rwanda rwamuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kurigisa umutungo. Ibyo byaha bifitanye isano n’inyubako y’ubucuruzi yari izwi nka Union Trade Center, UTC.

Mu kwezi kwa gatandatu, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Rugiro Trbert Rujugiro n’abandi babiri, Uwantege Mutambuka Annick na Watson Nicolas rubaca buri wese ihazabu irenze miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ribakatira n’myaka 10 y’igifungo.

Tribert Rujugiro avuga ko atemera iby’urwo rubanza rwabaye amaze gutsindira u Rwanda mu rukiko rw’umuryango w’ibihugu by’Uburasizuba bw’Afurika.

Yavuganye n’Ijwi ry’Amerika kuri Micro ya Venuste Nshimiyimana atangira amubaza ibyo anenga mu micire y’urubanza. Umva icyo kiganiro bagiranye.

Exit mobile version