Site icon Rugali – Amakuru

Umunyarwandakazi Annie Tabura wakoreraga MTN muri Uganda yirukanywe k’ubutaka bwa Uganda

Abakozi babiri bakoreraga sosiyete y’itumanaho ya MTN muri Uganda birukanywe bashinjwa gukora ibikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu. Abatawe muri yombi ni Olivier Prentout ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa na Annie Tabura w’Umunyarwandakazi nk’uko byatangajwe na Polly Namaye ,Umuvugizi wungirije wa Polisi.

Prentout yakoreraga MTN muri iki gihugu nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe iyamamazabikorwa naho Tabura we yari Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa by’iyi company muri iki gihugu.

Namaye kuri uyu wa Kabiri yavuze ko inzego z’umutekano k’ ubufatanye n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka bari gukora iperereza kuri aba banyamahanga ku bikorwa bakekwaho byo kubangamira umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Turasaba inzego z’ubuyobozi zishinzwe abinjira n’abasohoka n’abaturage kugira ngo bakaze uburyo bwo gusaka ku mipaka yose. Turizera tudashidikanya ko kwirukana aba banyamahanga babiri bakoreshaga akazi kabo nk’igikoresho cyo kugira ngo bagere ku migambi yabo mibisha yo guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu byadufashije kuyiburizamo.”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri MTN Mr Val Oketcho nawe yemeje ko Prentout yatawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki ya 19 Mutarama 2019 ku kibuga cy’indege cya Entebbe ubwo yari avuye mu rugendo rw’akazi mu mahanga.

Yakomeje agira ati ” Mugitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2019 Tabura yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano tutabashije kumenya ubwo yari arikuza ku kicaro cya MTN muri Kololo I Kampala. MTN Uganda n’abakozi bayo bose twakomeje gukora kandi twubaha amategeko y’igihugu.”

Si ubwambere ibikorwa nk’ibi bibaye ku biro bya MTN muri Uganda kuko no mu kwezi kwa Karindwi 2018 abashinzwe umutekano bambaye imyambaro ya gisevire basatse ububiko bw’amakuru bwa MTN buherereye Mutundwe, igikorwa iyi kompanyi yavuze ko kitari gikurikije amategeko.

Ukwezi.rw

Exit mobile version