Umusore w’umunyarwanda witwa Nshuti Roger Raoul wari usanzwe ari umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga witwa AIESEC yari ahagarariye mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri yapfiriye i Dar es Salaam muri Tanzania aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga y’uyu muryango.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Ukwezi.com dufitiye kopi yanditswe n’umuyobozi wa AIESEC Tanzania, uyu musore Nshuti Roger Raoul yari yagiye muri iki gihugu mu nama yari yahuje abayobozi bahagarariye uyu muryango mu bihugu byabo, hanyuma inama irangiye bajya kwidagadura ku mazi ari ku kirwa kitwa Mbudya ari naho yaje kurohama.
Peter Thadeo uyobora AIESEC Tanzania, avuga ko mugenzi we wayoboraga AIESEC Rwanda, yarohamye ubwo we na bagenzi be bari barimo koga, agera ahantu amazi yamurushije imbaraga ararohama ndetse n’umurambo we umara amasaha menshi utaraboneka, mu masaha y’umugoroba ukaba ari bwo wabonetse.
Nshuti Roger Raoul wari umuyobozi w’umuryango AIESEC Rwanda
Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera Nshuti Roger Raoul uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mwananyamala mu mujyi wa Dar Es Salaam, hakaba harimo gushakwa uburyo wakoherezwa mu Rwanda ngo abe ariho ashyingurwa.
AIESEC ni umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu, ufasha urubyiruko mu iterambere ryarwo mu bijyanye n’ubushobozi bwo kuyobora no kubyaza umusaruro imbaraga zabo
Source: Ukwezi.com