Site icon Rugali – Amakuru

Umunyarwanda Prof.Banyaga wihebeye imibare ni muntu ki?

Yitwa Augustin Banyaga yavukiye mu Rwanda kuya 31 Werurwe mu 1947 mu ntara y’amajyaruguru y’ubu. Aha hahoze ari muri Perefegitura ya Byumba muri Komini Kiyombe. Ubu ni umunyamibare kabuhariwe wamaze guhabwa ubwenegihugu bwa leta zunze ubumwe za Amerika. yigisha Imibare muri Kaminuza ya Pennsylvania, ibarizwa muri Leta ya Pennsylvania, ikaba imwe mu zikaze zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Prof. Banyaga ubu ufite imyaka 72, yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza muri kaminuza yo mu Busuwisi (Switzerland) mu 1971. Yatunze impamyabumenyi y’ikirenga mu mibare mu mwaka wa 1976 (Urumva ko ari kera) ayikuye muri kaminuza y’ I Geneve aho mu Busuwisi nanone (University of Geneva). Icyo gihe uwamuyoboraga mu kwandika igitabo cye ni André Haefliger, uyu nawe akaba umuhanga kabuhariwe mu mibare ukomoka mu busuwisi.

Guhera mu 1977 kugeza 1978, bwana Banyaga yabaye umunyamuryango w’ikigo cyigisha amasomo yo ku rwego ruhambaye rw’abitegura guhabwa impamyabumenyi ya Ph.D kiri ahitwa Princeton muri leta ya New Jersey, aha nanone ni muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Guhera mu 1978 kugeza mu 1982, Banyaga yabaye umwarimu wungirije muri kaminuza iri mu zambere ziikomeye ku Isi ibarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika izwi ku izina rya Havard (Havard University). Yabaye kandi mwarimu wungirije muri kaminuza ya Boston kuva muw’1982 kugeza muw’1984 nyuma yaho nibwo yagiye kwigisha muri kaminuza ya Pennslyvania nka mwarimu wungirije nanone muw’1984. Bwana Banyaga Augustin yagizwe umwarimu wuzuye (Full Professor) muri iyi kaminuza guhera mu 1992.

Ubushakashatsi bwa Prof. BANYAGA Augustin, bwibanda cyane ku mibare yo mu gice cyiswe (symplectic topology) aha hazamo Aligebure (Algebra) , Gewometiri (Geometry), Tipoloji(Typology), kontakiti (Contact), Puwaso (Poisson), dinamike (Dynamics Sympletic) hamwe n’ayandi moko menshi y’imibare ashoborwa n’abafite umutwe ufunguye. Iyi yose ikaba ari ubwoko bw’imubare ishoborwa n’abahanga.

Augustin Banyaga kandi ni umwanditsi w’ikinyamakuru cyandika ku mibare cyitwa Afrika Matematica, iki kikaba ari icy’akanama k’abanyamibare b’ibihangage byo ku mugabane wa Afurika. Na none Banyaga ni umwanditsi mukuru w’ikindi kinyamakuru cyitwa African Journal of Mathematics. Iki gihangage mu mibare kimaze kuyobora ibitabo 7 by’abanyeshuri b’abahanga mu mibare baba bayishakamo impamyabumenyi yo ku rwego ruhanitse ruzwi nka Ph.D.

Ntabwo akunda kwandikwaho ibintu byinshi, ariko niwe mu nyarwanda wabashije guhiga abandi na n’ubu akaba akiri ku isonga mu banyarwanda babashije kwiga no gukeneka imibare ku rwego mpuzamahanga kugeza ubwo atangiye no kuyigisha muri za Kaminuza zikomeye ku Isi, cyane cyane izo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Banayaga ni inkingi ya mwamba mu kigo mpuzamahanga cy’Imibare itavangiye ndetse n’ikoreshwa mu nganda (Centre International de Mathématiques Pures et Appliquées, CIMPA). Iki ni ikigo cyashingiwe mu Bufaransa mu 1978 kikaba gifite intego yo gushaka iterambere ryihuse mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere binyuze mu kwigisha imibare n’ikoranabuhanga mu mashuri makuru na za Kaminuza zo muri ibyo bihugu.

Prof. BANYAGA Augustin, yanditse ibitabo bibiri biri ku isoko. Igitabo cyambere cye yacyise ‘The structure of classical diffeomorphism groups’. Yagishyize ahagaragara taliki 31 Werurwe 1997. Iki gitabo cyavugaga ku mibare n’aho ikoreshwa mu buzima bw’abantu bwa buri munsi. Icya kabiri gifite paji 102 yacyise ‘African Mathematicians’ cyikaba cyaramuritswe ku mugararagaro muri 2010.

Prof. BANYAGA Augustin, yagiye abona ibihembo byinshi bitandukanye byaba ibyo ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibyo ku rwego rw’i Gihugu kubera kuba aza ku rutonde rw’ibanze rw’Abanyafurika bagaragaje ubudashyikirwa mu bumenyi bw’imibare.

Yabaye umwarimu wa nyakabyizi muri za kaminuza zitandukanye ku Isi, aha twavuga nko mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Kaminuza ya Louvin mu Bubiligi, Warwick mu Bwongereza, Porto Novo muri Benin, muri Maryland n’ahandi. Kugeza ubu Prof. Augustin Banyaga afitanye amasezerano na Kaminuza ya Benin aho ajya aza kuyigishamo nk’umwarimu uyisura (Professeur Invité)

Isoko:WikipediA

theprofilenews2018@gmail.com

Exit mobile version