Site icon Rugali – Amakuru

Umunyarwanda Gaperi wayoboraga ikigo cy’ imisoro muri Togo yarabuze kandi yagiye ajyanye za miliyari z’abandi!

Gaperi, Umunyarwanda wayobora ikigo gishinzwe imisoro muri Togo yarirukanywe. Kuwa Gatandatu tariki 25 Gashyantare, nibwo inama y’abaminisitiri yateraniye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iyobowe na Perezida Faure Essozimna Gnassingbé, yakuye Umunyarwanda Henry Gaperi ku buyobozi bw’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro muri Togo, asimbuzwa Kodjo Sévon Adédjé wari ushinzwe za gasutamo.

Gaperi wari umaze imyaka itatu ayobora ikigo gishinzwe imisoro muri Togo guhera muri Mutarama 2014, umwanya yahawe leta y’icyo gihugu imaze guhuriza hamwe ibigo byari bishinzwe imisoro na za gasutamo.

Gaperi usanganywe ubwenegihugu bw’u Rwanda na Canada, yasimbujwe na Perezida Gnassingbé ubwo yari akubutse mu rugendo yagiriraga mu Misiri ariko akabanza kunyura i Roma aho yisuzumisha mu buryo buhoraho.

Uyu munyarwanda yahawe kuyobora urwego rw’imisoro mu gihe rutari ruhagaze neza, rukaba rwari rutangiye kubakwa hagendewe ku mikorere y’urwego rw’imisoro mu Rwanda, gusa hagenda hagaragara ingorane ko ho nta koranabuhanga ryari rihari ngo rihuze imikorere.

Ibinyamakuru byo muti Togo byatangaje ko nta makuru ahagije yashyizwe ahagaragara ku ivanwaho rya Gaperi, gusa bimwe byagiye bitangaza ko amasezerano ye yari ageze ku iherezo, abandi bakavuga ko hari ibintu bitandukanye atumvaga kimwe na Perezida Gnassingbé.

Mu 2016 icyo kigo cyabashije gukusanya imisoro ingana na miliyari 568,5 F CFA mu gihe mu igenamigambi hateganywaga miliyari 575, bivuze ko intego yagezweho ku kigero cya 99%. Biteganyijwe ko kizinjiza miliyari 625 F CFA mu 2017.

Gaperi mbere yo kuba umuyobozi muri OTR (Office Togolais des Recettes) yahoze ari umujyanama mu kigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, ushinzwe ubujyanama mu bya Politike no gucunga neza imisoro n’amahoro ku bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Yigeze kuba Komiseri mukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro, aba Perezida wa Banki ya Kigali ndetse anayobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize cyitwaga Caisse Sociale du Rwanda, ubu cyahindutse RSSB.

 


Henri Gaperi wayoboraga ikigo gishinzwe imisoro muri Togo

Source:
1. Igihe.com
2. http://news.icilome.com/?idnews=833687&t=otr–gaperi-porte-disparu-avec-quelques-milliards-en-poche%2C-chronique-d-un-monstre-condamne-au-trepas

Exit mobile version