Site icon Rugali – Amakuru

Umunyamakurukazi wavuze ko inka “imoka” yataramiweho ku mbuga nkoranyambaga

Add title Umunyamakurukazi wavuze ko inka “imoka” yataramiweho ku mbuga nkoranyambaga

Umukobwa w’umunyamakuru witwa Niyiturinze Nadine ukoresha amazina ya La Rwandaise mu itangazamakuru, yabaye ikiganiro nyuma yo kuvuga ko inka aho kwabira imoka.

Yabivugiye mu kiganiro cyitwa Queen of Hillywood gica kuri Genesis Tv akorana na Gasirabo Roseline ndetse Marie France Niragire washinze iyi televiziyo. Iki kiganiro gihita ku wa gatatu no ku wa gatandatu kuva saa tatu kugera saa yine.

Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu kiganiro baheruka gukora baba bari kuganira ku kuntu umwe muri bo (Gasirabo Roseline) nashaka umugabo bazamukwa. Iki kiganiro bari bagihaye umutwe ugira uti ‘Ibikwiye n’ibidakwiye, abakobwa baganirizwa muri Bridal Shower’.

Ni ikiganiro bari bakoze baganira kuri Bridal Shower, umwe avuga ko atari ngombwa kuzayikora icyo ashaka ari umugabo uzamukwa inka iyo ariyo yose n’iyo yaba ishushanyije ku rupapuro.

Maze Niyiturinze Nadine ahita avuga ngo ‘ushaka inka se imoka!’ bagenzi be bahita batungurwa bamusubirishamo ngo imoka? Nawe ati “ivuga! Bya bindi babyita ngo iki?’.

Uyu mukobwa akomeza kunanirwa kuvuga ko inka yabira, akagera aho avuga ngo yari agiye kuvuga ko isamira.

Baramubaza bati ihene yo ivuga ite? agasubiza ati “Irabebeba!”. Yakomeje avuga ko atazi ukuntu inka ivuga, abandi bakomeza kumuseka baratembagara.

Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe aya mashusho maze uyu mukobwa ataramirwaho biratinda.
Aya mashusho yasakajwe na Mazimpaka Jean Pierre wayaherekesheje amagambo agira ati “Yeweeeeee ndatunguwe. Inka ’irâabira’ nyabusa ntabwo imoka. Ibi bintu ko byigishwaga mu mashuri abanza, byaba bikirimo?”

Abantu batandukanye batanze ibitekerezo bamwe bavuze ko uyu mukobwa ari ibyo yigiraga abandi bavuga ko ashobora kuba koko atazi niba inka imoka cyangwa yabira.

Umwe ati “Hari igihe abikora abishaka yumva ko bimugira umuntu wihariye. Aba ni bamwe muhura ukumva ntashaka no kuvuga ikinyarwanda neza kandi akizi.”

Undi ati “Ibaze ni ukuri inkumi zingana gutya zitazi ibintu nka biriya ngo inka iramoka koko! Cyakora igisekuru kiri imbere kizahura n’ikibazo cy’ururimi ku buryo bukaze pe.”

Hari abavuze ko bibaye bimeze gutya urubyiruko rw’u Rwanda rwaba ruri kujya habi rutazi amagambo menshi agize ururimi rugomba gukoresha.

Marie France Niragire washinze iyi televiziyo uri no mu bakora iki kiganiro, yavuze ko babikoze bashaka kukiryoshya atari uko atari azi ko inka itamoka. Ati “Byari mu buryo bwo kuryoshya ikiganiro, ntabwo abiyobewe. Umuntu akurikiye yabona impamvu yabivuze.”

Genesis TV, yatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 11 Kamena 2020 nubwo yari imaze iminsi inyuzaho imiziki itandukanye, ikaba igaragara kuri Canal+. Yari ibaye iya mbere itangijwe n’umugore mu Rwanda by’umwihariko akaba n’umukinnyi wa filime, Niragire Marie France.

Itangira Niragire yavuze ko yatekereje gushinga televiziyo ubwo yari amaze gutunganya filime ye ya mbere akabura aho azajya ayinyuza.

Exit mobile version