Umunyamakuru Robert Mugabe yahakanye ibyo aregwa avuga ko ‘byadozwe’. Umunyamakuru Robert Mugabe ushinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu no gusambanya ku ngufu abakobwa bava inda imwe, yahakanye ibyaha aregwa avuga ko byadozwe. Saa munani n’iminota 20, mu ikositimu y’ubururu bwijimye, ishati y’umweru, inkweto za congo n’amasogisi y’umukara nibyo Mugabe yari yambaye ubwo yageraga mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro.
Yinjiranye n’abandi baregwa hamwe barimo Dr Rurangwa Emmanuel na Dr Karegeya Byambu Adolphe, bombi bazobereye mu kuvura indwara z’abagore, ngo biregure ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Mugabe akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana utarageza imyaka y’ubukure, gusambanya ku ngufu umukobwa ufite imyaka y’ubukure akamutera inda ndetse n’icyaha cy’ubwinjiracyaha bwo gukuramo inda.
Icyaha cy’ubwinjiracyhaa bwo gukuramo inda ni nacyo gishinjwa Dr Rurangwa Emmanuel naho Dr Karegeya agashinjwa kumena ibanga ry’akazi.
Iburanisha rigitangira abaregwa bose bahakanye ibyo bashinjwa.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busobanura icyaha ku kindi n’ibimenyetso bishimangira ko ukekwaho icyaha yagikoze.
Ku cyaha Robert Mugabe ashinjwa cyo kuba yarafashe ku ngufu umukobwa w’imyaka 17, ubushinjacyaha buvuga ko yabanje kumushuka.
Buvuga ko cyabaye tariki 8 Nzeri 2018 ubwo Mugabe yajyaga iwabo w’uwo mwana, akamuha ‘lifuti’ mu modoka amubwira ko agiye kumugeza ku ishuri rya IPRC aho yiga, ngo aho kumujyana ku ishuri amujyana mu rugo rwe ari naho yamusambanyirije.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byemezwa n’inyandiko mvugo uwo mwana yatanze mu bugenzacyaha, yabazwa amashuka n’ibindi biri mu cyumba cya Mugabe bigahura neza n’ibyo ubugenzacyaha bwahasanze.
Buvuga ko kandi uwo mwana yapimwe na muganga bagasanga amasohoro mu gitsina cye, hakaba n’andi basanze ku mashuka ya Mugabe, gusa ngo haracyategerejwe ibizamini ngo hamenyekane neza niba koko ayo masohoro ari aya Mugabe.
Bwanavuze ko Mugabe yajyaga avugana kenshi n’uwo mwana kuri telefoni, kandi ko bufite amajwi ya telefoni yafashwe, uwo mwana abwira Mugabe ngo ‘aho bigeze nanjye reka njye gushaka ibinini bibuza gusama’. Ubwo ngo yari amaze kumenya ko mukuru we Mugabe yamuteye inda.
Icyaha cya kabiri Mugabe ashinjwa ni ugufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 19 akanamutera inda. Uyu mukobwa uvugwa ava inda imwe n’uwa mbere utujuje imyaka y’ubukure.
Umushinjacyaha yavuze ko byakozwe mu mpera z’ukwezi kwa karindwi. Kubera ko Mugabe yari asanzwe aziranye na nyina w’abo bana w’umunyamakuru, ngo yakundaga kujyayo kenshi.
Rimwe rero ngo yagiyeyo ari ku mugoroba, ageze ku gipangu ahamagara uwo mukobwa wasambanyijwe ku ngufu amubwira ko azaniye mama we divayi (Wine) n’impano yihariye kuri uwo mukobwa.
Icyo gihe uwo mukobwa ngo yari mu rugo wenyine, ageze ku modoka ya Mugabe amusaba kujya gufungura mu gice cy’inyuma cy’imodoka ngo avanemo iyo mpano na divayi.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo umukobwa yunamaga agiye gufungura ‘boot’ y’imodoka, Mugabe yamuturutse inyuma akamusambanya.
Ubwo yagezwaga kwa muganga mu ntangiriro za Nzeri, basanze atwite inda y’ibyumweru birindwi n’iminsi irindwi.
Ubushinjacyaha buvuga ko banamusanganye ihungabana. Hategerejwe ibizamini by’isano muzi y’amaraso (DNA) kugira ngo byemezwe niba koko iyo nda ari iya Mugabe.
Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha bwo gukuramo inda, Mugabe ashinjwa kuba amaze kumenya ko umukobwa yasamye, yaramusabye kuyikuramo, guhitamo kumujyana muri Uganda cyangwa kumutwara akamugira umugore.
Ngo Mugabe yabanje no kutemera ko uwo mukobwa atwite amusaba kuza akabyipimira iwe mu rugo bakoresheje agakoresho abagore bifashisha bareba niba batwite. Ako gakoresho ngo ubugenzacyaha bwagasanze kwa Mugabe ubwo bwajyaga kumusaka.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hari amajwi yafashwe Mugabe aganira n’uwo mukobwa ibyo gukuramo inda.
Mugabe ngo amaze kumenya ko yateye uwo mukobwa inda, yahamagaye umuganga w’inshuti ye ariwe Dr Rurangwa Emmanuel ngo amufashe kuyikuramo.
Icyo gihe Rurangwa ngo yahaye Mugabe ibinini bitatu ngo abishyikirize uwo mukobwa utwite.
Rurangwa avuga ko nubwo yatanze ibinini atari ibyo gukuramo inda kuko ari ibyo mu bwoko bwa Paracetamol yatanze kugira ngo yikize Mugabe.
Nubwo ibyo binini bidakuramo inda kandi koko ikaba itaravuyemo, ubushinjacyaha buvuga ko butakwemeza niba koko Rurangwa atarabikoze agambiriye gukuramo iyo nda.
‘Robert Mugabe ngo yadodewe ibyaha’
Agitangira kwiregura, Mugabe yashimiye urukiko kuba ari ubwa mbere ahagaze imbere y’urukiko kandi ko ari ibintu atamenyereye.
Yavuze ko ngo ‘ukurikije uko dosiye imeze n’ibyo umushinjacyaha yababwiye, biradoze neza ku buryo buri wese yagira ngo byarabaye ariko ntabwo byabaye, icyakora byavamo filime nziza.’
Mugabe yahereye ku cyaha cyo gushukisha umwana lifuti agamije kumusambanya, avuga ko bitari gushoboka ko amushukisha imodoka na nyina ayifite.
Kuba barasanze amasohoro mu gitsina cy’umwana, yavuze ko nta cyemeza ko ari aye ngo cyeretse niba umukobwa wese bazajya bayasangamo azajya yitwa aya Mugabe.
Mugabe yavuze ko ahubwo hakwiye kurebwa ikihishe inyuma y’ibyo akurikiranyweho ngo kuko akeka akagambane hagati y’ubugenzacyaha na nyina w’abana ashinjwa gufata ku ngufu.
Umwanya munini Mugabe yawumaze asobanura icyo akeka cyihishe ku birego ashinjwa.
Yavuze ko nyina w’abo bana ari kwihimura kuko yigeze kumwaka urukundo akabyanga, bibaviramo gushwana ngo kugeza igihe uwo mugore yamubwiye ko azamuvana mu itangazamakuru akanamufungisha.
Mugabe yavuze ko kandi afitanye ikibazo n’ubugenzacyaha ngo kuko amaze imyaka ine atemerewe kurenga Kigali kandi Minisitiri w’ubutabera yarabimwemereye.
Ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu umukobwa w’imyaka 19, Mugabe avuga ko aho uwo muryango utuye bitashoboka gusambanya umuntu muri hanze.
Yavuze ko kuba yaravuganaga cyane n’uwo mukobwa ari uko yari yaramusabye kujya amugira inama no kumufasha kuko nyina amukekaho gukundana na se wabo (uwo mukobwa nta byarwa n’umugabo umurera). Ngo ibyo bibazo byo kumuhoza ku nkeke ni nabyo byateye ihungabana muganga yamusanganye.
Ku byo gukuramo inda, Mugabe yabihakanye avuga ko ku myaka afite akeneye umwana cyane ku buryo atatera inda ngo ayikuremo.
Me Rugaza umwunganira mu mategeko yavuze ko batakwemeza niba koko umwana Mugabe ashinjwa gufata ku ngufu nta myaka y’ubukure, ngo kuko icyemezo cyatanzwe ari icy’amavuko kandi kitemerwa nk’ikimenyetso mu mategeko.
Avuga ko kandi bitumvikana uburyo icyaha cya kabiri cyo gusambanya ku ngufu cyamenyekanye hashize ibyumweru birindwi bibaye.
Dr Rurangwa ushinjwa gutanga imiti yakuyemo inda, ntahakana ko yayitanze ariko ngo iyo yatanze ntikuramo inda kuko ari Paracetamol, akaba yarabikoze yikiza Mugabe.
Abishingira kandi kuri raporo ya muganga yagaragaje ko inda nta kibazo yigeze igira bitewe n’iyo miti umubyeyi yafashe.
Dr Karegeya we ashinjwa kumena ibanga ry’akazi. Uyu niwe wakiriye umukobwa bivugwa ko yatewe inda na Mugabe nyuma yo gufata iyo miti ikuramo inda.
Karegeya ashinjwa kubwirwa amabanga n’uwo mukobwa agahita atelefona Dr Rurangwa, akamubwira ibyo yavuganye n’umurwayi kandi bihabanye n’amahame y’umwuga.
Karegeya yisobanura, yavuze ko bamuzaniye umurwayi bamubwira ko yafashwe ku ngufu.
Mu byo bamusabaga ngo harimo gusuzuma niba koko inda yavuyemo cyangwa ikirimo, kumenya ubwoko bw’imiti umurwayi yahawe ngo inda ivemo, kumenya niba inda ikirimo n’icyakorwa ngo itavamo, kumenya ingaruka iyo miti yaba yateye no gutanga raporo.
Dr Karegeya ngo yabajije umurwayi ubwoko bw’imiti yahawe kugira ngo amenye niba iyo amuha ica intege iyo yanyoye undi amusubiza ko ntayo azi.
Muri ibyo biganiro nibwo umurwayi yaje kuvuga ko imiti yatanzwe na Dr Rurangwa, muganga asanga baraziranye ahitamo kuza kumuhamagara ngo amubwire ubwoko bw’imiti yatanze abone uko atanga iyica intege.
Karegeya avuga ko yabikoze mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’umurwayi kandi ko ari ibisanzwe kubazanya hagati y’abaganga igihe bigamije ineza y’umurwayi.
Ubushinjacyaha busubijwe ijambo, bwasabiye abaregwa bose gukurikiranwa bafunzwe kugira ngo batarekurwa bakica iperereza cyangwa bagatoroka ubutabera.
Abaregwa bo basabye ko barekurwa kuko iperereza ryarangiye kandi badashobora gutoroka kuko aho bakorera n’aho baba hazwi.
Umwanzuro w’urukiko uzasomwa kuwa Mbere tariki 8 Ukwakira 2018 Saa cyenda n’igice.
Source: Igihe.com