Hasobanuwe iby’umunyamakuru Robert Mugabe uri gukorwaho iperereza. Polisi y’u Rwanda iravuga ko kuba umunyamakuru Robert Mugabe ahamagazwa n’ubugenzacyaha bidakwiye guca igikuba kuko ari inshingano za buri munyarwanda wese gutanga amakuru mu gihe ayakeneweho.
Hashize iminsi itari myinshi umuyobozi w’ikinyamakuru Great Lakes Voice Robert Mugabe, avuze ko yitaba ubugenzacyaha buri munsi kandi ko akurikiranyweho ibyaba birimo no kugambanira igihugu, guhungabanya umutekano w’igihugu no gukwirakwiza ibihuha.
Abinyujije ku mbugankoranyambaga asanzwe akoresha Robert Mugabe yavuze ko ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’inkuru yagiye atangaza n’abamuha amakuru.
Umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe Ubugenzacyaha ACP Moris Muligo, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa 02 Mutarama 2016 ko bahamagara Robert Mugabe ku makuru bamushaka ho ariko ngo ni ibisanzwe.
Yagize ati “Dufite inshingano nk’abashinzwe iperereza kuguhamagara tugusaba amakuru, dushobora kuguhamagara kuko tugukekaho tukagukurikirana, dushobora no kuguhamagara kubera ko uri umutangabuhamya, kubera iki umuntu yitaba kuri polisi bikaba ikibazo?”
ACP Moris Muligo yavuze ko Robert Mugabe ahamagarwa kuri polisi gusa ibyo abazwa bikaba bikiri ibanga mu gihe iperereza ritari ryarangira.
Yagize ati “Turamuhamagara, turamubaza ariko biracyari ibanga kugeza igihe bizahindukira icyaha. Umunsi byahindutse icyaha tukabona ko ari icyaha, uwo bizaba bireba icyo gihe tuzamubagaragariza tubabwire tuti muri ya makuru ukekwa ni uyu, arakurikiranwaho icyaha runaka.”
Robert Mugabe ari kubazwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko n’ubundi mu mwaka wa 2016 yigeze kumvikana avuga ko atizeye umutekano we ngo ko hari abantu bagereje kumushimuta, bakanamwambura telefone.
Source: Makuruki.rw