Site icon Rugali – Amakuru

Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes yafungiwe bitunguranye mu isomwa ry’urubanza rwa Idamange

Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes w’Ikinyamakuru Umurabyo, yafunzwe ku itegeko ryatanzwe n’umucamanza wasomaga imyanzuro y’urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, azira kuba yafashe amajwi mu rubanza kandi urukiko rwabubijije.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagabaga hasomwe imyanzo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu rubanza ubushinjacyaha buregamo ibyaha bitandukanye Idamange Iryamugwiza Yvonne.

Urukiko rwategetse ko Idamange afungwa iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza hanakusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranweho. Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeje zituma uregwa akekwaho ibyaha ashinjwa kandi hakaba hari impungenge ko yatoroka ubutabera aramutse arekuwe.

Muri uru rubanza imyanzuro yasomewe mu cyumba cy’Urukiko mu gihe Idamange n’umwunganira mu mategeko bari babikurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga bari aho afungiye i Remera. Idamange yahise avuga ko ajuririye imyanzuro y’urukiko.

Mu gusoma iyi myanzuro kandi, ubwo yendaga kugera ku musozo, nibwo umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana yasabwe n’umucamanza ko amuhereza telefone ye kuko ngo yayifatishije amajwi, hanyuma umucamanza amusaba gukuramo ijambo banga (password) ngo arebe ibyo yafashe, nyuma ahita ahamagara umupolisi ngo amufunge aho yavuze ko asibye ibyo yari yafashe kandi yanabifashe bitemewe, umucamanza avuga ko azamwiregera akoresheje ububasha ahabwa n’amategeko hanyuma umunyamakuru bahita bamujyana kumufunga.

Source: Ukwezi

Exit mobile version