Site icon Rugali – Amakuru

Umunyamakuru Jean Claude Nkubito aribaza impamvu kugeza ubu nta mafoto ya Kayitesi na Musoni barashyira ahagaragara.”

Yanditswe na Jean Claude Nkubito

Biragaragara ko amakosa igihe.com yakoze ari yo atumye inkuru zabo zihabwa agaciro gake. Kugeza ubu sindabona uruhare rwa ministre Musoni muri aka kajagari tubona. Amafoto nabonye kugeza ubu ni aya Kayitesi n’abandi bagabo nta Musoni nabonyemo. Gatanya ya Capitaine Safari na yo ntabwo ishingiye ku gucibwa inyuma ngo bibe imwe mu mpamvu yo gushyira Musoni mu bamuciye iyuma.

Umwenda wa banque arega ministre Musoni kumudindiza kuwishyura na wo ntabwo mbona aho ministre ahurira na wo kuko atigeze agira uburiganya ngo yambure Kayitesi amafaranga umugabo we yamwoherereje ngo awishyure. Jye mbona ministre Musoni mu mashusho ntituziranye.

Nabonye ko afite abantu benshi batamukunze mpereye ku byavuzwe nyuma y’iyi nkuru, ariko iyo si impamvu ihagije imugira umunyabyaha niba ibimenyetso bimuhamya icyaha bitarenze ibigaragara mu nyandiko ya Igihe.com Abantu bakwiye kuzajya bubaha abo bandikira, bakubaha abo bandikaho, bakubaha umwuga w’itangazamakuru…

Jye ibingaragarira ni uko Musoni arengana, niba abamuhaye akazi batamushaka nibamusezerere nta wubabuza ariko ntibakeneye kumwambika ibara no kumuterera abana agahinda.

 

Exit mobile version