Polisi y’ u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yabeshyuje amakuru yavugwaga ko umunyamakuru ukorera Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ishami ryayo ry’igiswayire yatawe muri yombi azira gukurikirana inkuru y’ abazunguzayi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 2 Gashyantare 2017 nibwo ku mbuga nkoranyambaga zihurirwamo n’ abanyamakuru hatangiye gucicikana amakuru avugwa ko uyu munyamakuru Edith Nibakwe yatawe muri yombi azira gukurikirana inkuru y’ abo umujyi wa Kigali uvuga ko bacururiza mu kajagari ‘Abazunguzayi’.
Ku mbuga nkoranyambaga byavugwaga ko aya makuru yatanzwe na nyir’ ubwite nyuma yo gufatwa n’ inzego z’ umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu yemereye ikinyamakuru Umuryango ko Edith Nibakwe ari mu maboko ya polisi ariko ahakana ibyo kuba yaba afunze.
Yagize ati “Oya ntabwo afunze, ntabwo afunze rwose mukanya muraba mumubona, ahuye na DASSO bari kumwe n’ abazunguzayi baramufata ariko mukanya araba ari hanze, maze kuvugana na komanda ambwiye ko ntakibazo afite. Nikwakundi nyine bashobora guhita bafata umuntu batabanje kugenzura ngo barebe niba afite ikibazo”
Amakuru Umuryango wamenye ni uko uyu Edith Nibakwe yafashwe na polisi y’ u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali.
Ubwo twateguraga iyi nkuru umwe mu banyamakuru ba Isango Star yabwiye Umuryango ko hari hashize nk’ isaha imwe uyu munyamakuru ahagurutse aho iyi Radio ikorera mu mujyi rwagati.
Nyuma y’ amasaha make iyi nkuru y’ Umuryango igiye ahagaragara Umuryango wamenye amakuru y’ uko Edith Nibakwe yarekuwe. Ku murongo wa telefoni ye ngendanwa ntabwo turabasha kuvugana nawe.
Umuryango.rw