Site icon Rugali – Amakuru

Umunyagitugu Paul Kagame yategetse ingabo ze kurasa no kurimbura ku manywa y’ihangu impunzi z’Abatutsi b’Abanyamulenge zabarizwaga mu nkambi ya KIZIBA !

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro No 2018/02/001

1. Guhera tariki ya 20/02/2018 impunzi z’Abanyekongo b’Abatutsi b’Abanyamulenge zabarizwaga mu nkambi ya KIZIBA, zafashe icyemezo cyo kwigaragambya mu mutuzo, zikambika imbere y’ibiro by’Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR zisaba uwo muryango ko wasubiza bimwe mu bibazo bizikomereye . Zishingiye ku mibereho mibi zimazemo igihe harimo kwicishwa inzara no gutereranwa mu buryo bwinshi bunyuranye, zasabaga kuvanwa mu Rwanda zikimurirwa ahandi cyangwa se zigasubizwa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC) zikomokamo.

2.Tariki ya 22/2/2018 umunyagitugu Paul Kagame usuzugura rubanda rugufi bidasanzwe, yahaye Agatsiko ke k’Abanywamaraso itegeko ryo kurasa no gutsemba ng’« uwo mwanda w’impunzi » z’abanyekongo. Uwo munsi hishwe abarenga 40, benshi cyane barakomeretswa, muri icyo gitero cyagabwe ku mpunzi kiyobowe na Jenerali Kagame Alex wigeze no gutegeka umutwe w’ingabo zirinda Paul Kagame.

3.Ubu bwicanyi buje bukurikira irimburambaga aka Gatsiko kakoreye izindi mpunzi z’Abatutsi b’Abanyekongo mu nkambi za MUDENDE na NKAMIRA mu myaka ya 1995 na 1996.

4.Ntitwakwibagirwa kandi ubwicanyi ndengakamere nk’ubu Paul Kagame n’agatsiko ke bakoreye abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bari mu nkambi ya Kibeho mu mwaka wa 1995, hakicwa baturage b’inzirakarengane barenga ibihumbi 80.

5.Icyo ibi byose bigaragaza ni uko Paul Kagame ari umwicanyi utagira umutima, utagira ubwoko, utagira idini, utitaye ku kaga k’abaturage !

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yamaganye ku mugaragaro ubu ubwicanyi bwakorewe impunzi z’Abanyekongo b’Abanyamulenge bugamije gukomeza gukaza iterabwoba no gufunga abantu BOSE umunwa ngo hato batisanzura bakavuga icyo batekereza cyangwa bagatinyuka guharanira uburenganzira bwabo.

KOKO RERO :

1. Mu gihe Impunzi z’Abanyekongo b’Abanyamulenge zahisemo kugaragaza mu mutuzo imibereho mibi zibayemo, aho kubatega amatwi no kubafasha gushaka umuti, umunyagitugu Paul Kagame we yarahutereye abatura ibitwaro bya kirimbuzi, abarasa atababarira mbese nk’urimo kurwanya umwanzi wateye igihugu. Ibi bikaba binyuranye n’amahame yo kurinda impunzi no kuzifasha kubaho neza.

2.Kuba impunzi z’Abanyamulenge zarasabye kwimurirwa ahandi cyangwa zigasubizwa mu gihugu zikomokamo aho gukomeza kwicirwa n’inzara mu Rwanda, Kagame we akihutira kuzirasa urufaya, birahishura umugambi we wo gukomeza kuzigira INGWATE agamije kuzikoresha mu nyungu ze bwite no kuzigira urwitwazo rwo kuzakomeza kwinjira muri Kongo guhungabanya umutekano no gusahura umutungo kamere w’icyo gihugu.

KUBERA IZO MPAMVU ZOSE :

I. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iributsa Kagame n’agatsiko ke k’Abanyamurengwebagashize ko nta kabuza bazaryozwa ibikorwa bw’ubwicanyi n’iyicarubozo bakomeje gukorera impunzi z’Abanyekongo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange batinyuka kugaragaza ibitekerezo byabo.

II. Turasaba abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bwa Afrika gukuraho icyizere umwicanyi Paul Kagame kuko akomeje guhohotera Abanyafurika yari akwiye kurinda no kuvugira.

III. Turasaba Abanyarwanda aho bari hose guhaguruka bagafasha impunzi zabahungiyeho kwamagana ubwicanyi n’ibikorwa by’ubugome Kagame n’agatsiko ke k’Abanywamaraso bakomeje kubakorera

IV.Turashishikariza Abanyarwanda bose, abari imbere mu gihugu no hanze yacyo, GUTINYUKA bagahaguruka, bagaharanira uburenganzira bwabo nk’uko impunzi z’Abanyamulenge zatinyutse zikagaragaza akarengane zirimo gukorerwa

V.Turasaba umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi(HCR) gukora anketi yimbitse kuri ubwo bwicanyi kandi ababugizemo uruhare bose bagashyikirizwa inkiko mpuzamahanga.

VI. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro igennye umunsi wo kuwa kane tariki ya mbere ukwezi kwa gatatu 2018 nk’umunsi w’icyunamo, umunsi wo gusengera abishwe no gutekereza ku cyakorwa ngo twigobotore umwanzi ukomeje kutumaraho abantu.

VII. Turarikiye kandi Abanyamulenge by’umwihariko, Abanyekongo muri rusange, Abarundi, Abagande, Abatanzaniya n’Abanyarwanda banga AKARENGANE kandi barambiwe ubwicanyi bwa Kagame n’agatsiko ke k’Abanywamaraso kuzahurira i Paris mu Bufaransa tugakora IMYIGARAGAMBYO KABUHARIWE yo kwamagana ubwicanyi bwakorewe impunzi z’Abanyekongo zivuga ururimi rw’ikinyarwanda zo mu nkambi ya Kiziba, kimwe n’ubundi bwicanyi bwose Kagame yakwirakwije mu Karere k’Ibiyaga bigari .

VIII. Iyo myigaragambyo izakorwa izabera imbere y’ibiro by’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (HCR), ku wa kane taliki ya 22/03/2018

IX. Turashishikariza abatazashobora kugera i Paris ko nabo bakwisuganya maze iyo myigaragambyo bakazayikorera mu bihugu batuyemo.

X. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje gufata mu mugongo no kwihanganisha imiryango yaburiye ababo muri ubwo bwicanyi.

Ubwigenge n’ubwisanzure biraharanirwa.

Bikorewe i Paris, taliki ya 26/02/2018

Chaste Gahunde,

Minisitiri w’Itangazamakuru

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

 
Exit mobile version