Nimuhorane Imana !
Dore rero umunyagitugu Pahulo Kagame na Leta ye bakomeje kugurisha u Rwanda no kuruteza cyamunara : iyi dosiye batsimbarayeho yo kuzana i Rwanda ibihumbi n’ibihumbi by’inzererezi z’abanyafrika bayobeye muli Libiya, mbabwiye ko iri hihibikana n’isisibiranya rya Kagame rizatuzanira amakuba.
Icya mbere, nta na gito Kagame akorera ubuntu kuko impuhwe zo ntazo yigirira : akurikiranye rero udufaranga HCR-Union Européenne-Union Africaine na Libiya bazamuha kuli buri muntu yakiriye mu Rwanda. Mbabwiye ko uyu mugabo Kagame ashaka aka munani ! Muzaba mureba ikizava muli ubu bukolikori !
Ikindi Kagame ashaka kandi, ni ukurema umutwe w’abaSans-échec b’abarwanyi (militia/milice) batazagirira Abanyarwanda impuhwe igihe twamuhagurukanye. Bariya bantu bayobera muli Africa y’amajyaruguru bambutse ubutayu bwa Sahara bakiroha mu nyanja bajabuka mu Burayi, he ! tinya ! Bariya bose baba ari inkorokoro zanyuze mu byuma, bamwe bahunze intambara z’iwabo barariye umwanda.
Mu gihe u Rwanda rwifitiye ikibazo cy’ubutaka buto (26.638km ku bantu 12.000.000), rukigirira ikibazo cy’ubushomeri bw’urubyiruko (75% by’abantu batagejeje ku myaka 35 ni abashomeri) n’ikibazo cy’amateka atukura (ibikomere bya 94), iki ntabwo ari cyo gihe cyo kwugururira ibihumbi by’abanyamahanga badafututse.
Dr Biruka, 12/08/2019