Ni Jean Lambert Gatare. Uyu mugabo, yacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi. Avuka i Nyange mu cyahoze ari komini Kivumu ku Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi.
Mu buzima busanzwe, Arubatse, yongeye gushaka 2018 aho umufasha we wa mbere yitabiye Imana. J.L.Gatare ni umugabo w’inyangamugayo, azwi cyane mu makuru y’imikino yaba kuri Radio Rwanda ndetse no ku Isango Star aho yari umuyobozi mukuru.
Nta za munyangire agira, ntiyigeze anivanga muri politiki ya Leta y’urwango cg amacakubiri. Yikundira agacupa, gusangira n’abandi ndetse no gusabana.
Abanyamakuru bose yayoboye ku Isango Star, ntawe yabaniye nabi kandi bose ni incuti ze mu buzima busanzwe. Yanga amagambo, guteranya no gusebanya.
Inkuru bigeze kumwandikaho ku byabaye hagati y’umupadri, umukobwa ndetse na DJ Provi, nta hantu na hamwe J.L.Gatare ahuriye na byo, uretse ko ari nyirarume wa DJ Provi aho kuba bava inda imwe. kandi ikibihamya nuko amanyanga n’ubuhemu byakorewe Padiri, DJ Provi yarabifungiwe anakatirwa ibihano n’inkiko.
Tekereza Umuntu w’inyangamugayo nka Gatare ugiye kuyobora ikinyamakuru kirusha ubugome Kangura! Tekereza ikinyamakuru cyashyiriweho umurongo wo kubiba inzangano, amacakubiri ashingiye ku moko ndetse no kwibasira abantu b’inyangamugayo.
Birumvikana kuba Gatare yaremeye aka kazi, nta mahitamo yandi yari afite, azi neza kwanga icyo bisobanura ko yari kwicwa, guhimbirwa ibyaha cyangwa agahitamo guhunga.
J. L. Gatare asanzwe yigengesera ngo atiteranya na Leta akaba ariyo mpamvu ishoboka yatumye abyemera. Umugabo wamurokoye muri jenocide, yahoze ari burugumesitiri iwabo Kivumu, Bwana Ndahimana Grégoire, ubu afungiye Arusha. Igihe yaburanaga, Gatare yashatse kujyayo gutanga ubuhamya, kuba Leta yaramubujije, ni gihamya yuko yigengesera yanga icyamuteranya na FPR.
Akeneye amasengesho yanyu.
#sign #Miss #Doreen #Umwiza