Site icon Rugali – Amakuru

Umuntu wese uvuze ko hari abandi bantu bapfuye muri Jenoside yitwa ko apfonya Jenoside

Abanyarwanda batuye muri Canada bamaganye Radiyo iherutse gutambutsa ikiganiro gipfobya Jenoside. 

 

Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Canada bandikiye ubuyobozi bwa Radio Canada bagaragaza akababaro batewe n’umunyamakuru Stéphan Bureau w’iyo radio, wagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Judi Rever uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

 

Umuntu wese uvuze ko hari abandi bantu bapfuye muri Jenoside yitwa ko apfonya Jenoside. Abo ni bamwe mu banyarwanda b’abahezanguni batemera ukuri kuri mu gitabo cya Judi Rever, bagitekereza ko ukuri ku byabaye byose mu Rwanda kuva muri 90 kugeza magingo aya bashobora gukomeza kukuniga no kugupfukirana.

 

Kirimo ukuri kwinshi gihishura byinshi ku byo benshi twibazaga cyangwa twakekaga ndetse n ubugome buteye ubwoba umuntu atatekereza. Bonne lecture.

 

Muri icyo gitabo cya Judi Rever avuga birambuye ubwicanyi bwa FPR Inkotanyi, n’aho inyandiko ya Gihana Kennedy wari mu gisirikare k’Inkotanyi, yitwa “Rat Roads” ivuga ubwicanyi bw’indengakamere abasirikare b’inkotanyi bakoreye abaturage.

 

Umuntu uvuze ko habaye Jenoside ebyiri ntabwo aba apfobeje Jenoside yakorwe abatutsi muri 1994.

 

Exit mobile version