Ibyabaye mu Rwanda uyu munsi n’ agahomamunwa! Mu gihe abanyarwanda bamwe bagombaga guherekeza no gutabariza umugogo w’ umwami KIGELI V NDAHINDURWA JEAN BAPTISTE leta ya Kagame yo yahisemo gushaka indi impamvu ituma batitabira imihango. Abari biteze ko Kagame azinyara mw’isunzu agaha umwami Kigeli icyubahiro akwiye nimusubiza amerwe mw’isaho.
Nkuko byagaragaye mu mihango, hari umu minisitiri umwe wa Kagame Uwacu Julienne. Ikindi kandi nta bendera ku mva y’umugogo wa Kigeli cyangwa se n’ibindi bintu byose bikorwa mu rwego rwo kwerekana ko wubashye umugogo w’ umwami. Uruzi niyo bazana Radiyo Rwanda ikabwira abanyarwanda batashoboye kuza muri iyo mihango uko byagenze? Umwe mu bantu bakurikirana ibibera i Kigali, Phocas Bimenyimana, niwe wabisobanuye neza. Soma hasi uko yabivuze ku rubuga rwe rwa Facebook:
“Leta y’u Rwanda yapfobeje GAHUNDA YO Gutabariza Umugogo W’UMWAMI W’U RWANDA KIGELI V NDAHINDURWA JEAN BAPTISTE, ishyiraho gahunda y’amasengesho Yo Gusengera Igihugu ( Rwanda Leaders Fellowship). Ibi Bikaba Ari Ugupfobya, Bikaba Bitwibutsa Muri 2003 Igihe Cy’amatora Ubwo Faustin Twagiramungu Yagombaga Gukoresha Inama Kuri Stade Regionale, Leta Ya Kigali Igahita ishyiraho Amasengesho Muri Camp Kigali, Mu Rwego Rwo Kumubangamira, Ninabyo Ikoze Ku Muryango Wa Kigeli N’abanyarwanda. Ntaho Kigali Iganisha Abanyagihugu!”
Nibyo koko mu rwego rwo kubuza aba minisitiri n’abandi bakozi be Kagame yakoze agashya abategeke ko bagomba kuza kumusengera. Ibi byatumye benshi muribo batitabira imihango i Mwima ya Nyanza. Kanda hano urebe amafoto yaba bayobozi.
Tuributsa Kagame n’agatsiko umugani abakurambere baducuriye “Utazi ubwenge ashima ubwe” kandi abanyarwanda ntabwo ari impumyi kuko babona ubugome, agasuzuguro n’ubwirasi bibaranga. Ariko Kagame ajye azirikana ko ubugome bugaruka nyirabwo nkuko byagendekeye nyiramuhari muri uyu mugani (Kanda wisomere ibya Nyiramuhari n’ikinyogote).
John Tabaro