Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, umusore utaramenyekana yinjiranye gerenade mu nzu ikoreramo ba kimyozi [Salon de coiffure] iherereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nko kwa Nayinzira, arayifungura, abari bayirimo bagiye kumufata ngo atayibatera, ihita imuturikana.
Ahagana saa kumi n’ebyiri nibwo iyi sanganya yabereye ahitwa kwa Nayinzira urenze ku cyapa cy’imodoka.
Bamwe mu batangabuhamya, babwiye Umunyamakuru wa IGIHE ko hari umusore waje arababaza ati “iki murakizi?”. Ngo icyo gihe yaberekaga gerenade ariko ayiberekera ku ruhande ari no kuyifungura.
Ngo uwinjiranye iyi gerenade yamaze kuyifungura itangira gucumba umwotsi, bamubwiye ngo nasohokane ‘icyo kintu’ ihita imuturikana mu gihe bari bagiye kumusohora. Muri iyi nzu harimo abantu benshi bagiye kwiyogoshesha, bamwe bakomeretse byoroheje.
Ubu Polisi n’abasirikare ndetse n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, bari aho iyi sanganya yabereye. Kuri ubu hakikijwe ibirango bigaragaza ko hari gukorerwa iperereza ku buryo nta muntu wemerewe kuhanyura.
Umwe mu bogosheraga muri iyi nzu yabwiye IGIHE ati “Uwo muntu nari nsanzwe mubona, yari umukiliya asanzwe aza kwiyogoshesha.”
Amakuru avuga ko umwe mu bana biyogosheshaga, ubwo byabaga ngo yahise asimbuka mu idirishya agwa inyuma y’inzu.
Kugeza ubu uretse uwari ufite iyo gerenade wahise ahagwa, nta wundi biremezwa ko yapfuye. Gusa hari abajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Inkuru iracyari gukurikiranwa…