Site icon Rugali – Amakuru

Umunsi uzagera u Rwanda rusabe rupfukamye amahoro ruzimwa nk’uko ruyimana muri iki gihe.

Yanditswe na Alain Desire Karorero

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umeze ute? Nari nafashe ikiruhuko cyo gusoma, nkongera nkasoma kugirango nshake nitonze amakuru yo gushyira mu gitabo cyanjye ndimo nandika cyitwa « Nouvelle Ere » bivuga “Igihe gishya”, nyuma y’ibyo Paul Kagame uyoborana u Rwanda igitugu yavuze, Kagame ukoresha ibishoboka byose nta bwoba mu kubuza amahoro u Bururndi, yitwaza ko ari inshuti y’Abanyaburayi n’Abanyamerika, ntabwo nabashije kwifata.

Turabizi neza ko ntawe uzagira icyo avuga kuri kuriya kwiyenza ku Burundi, nk’uko n’ibindi byose byagenze. Kugeza ryari? Imana yonyine niyo ibizi. Ayo magambo avuga ahubutse, avuga ngo «Bazotumesa », mbere y’uko yongeraho ko biteguye kwica uwari wewese uzagerageza gusenya ibyo bubatse k’ubutegetsi bwe bw’igitugu abikesha ibyo basahuye muri Congo akoresheje umwigomeke Laurent Mihigo Nkundabatware bakunda kwita « Nkunda », ushakishwa kugeza kuri iyi saha n’ubutabera bwa Congo kubera ibyaha yakoreye inyoko muntu. Interpol (Police internationale), bivuga polisi mpuzamahanga ntacyo ivuze. Ubwumvikane bwashizweho umukono ko ntakigomba gukorwa.

Ikindi mwibuke ko abashatse guhirika ubutegetsi bwashyizweho n’abaturage b’u Burundi bahungiye mu gihugu kirusha ibindi imbabazi arirwo Rwanda rwa Kagame, ubakoresha, akabacumbikira ndeste akanabagaburira.
Abanyaburaya n’Abanyamerika bagejeje Abanyafurika, bitigeze bibaho, aho badashobora gukomeza cyangwa ngo basubire inyuma, muri iki gihe, byagaragaye ko gushyira mu gaciro no koroherana ntacyo bitanga. Igihe cyose Abanyafurika batazakomereza imbaraga zabo hamwe ngo barwanye Abanyaburayi n’Abanyamerika, igihe cyose batazahuriza hamwe ibyo bavuga ngo babishyire mu bikorwa, Afurika ishobora kongera kugwa mu bukoloni.

Kuvuga gusa ntacyo bitanga, murebere ku byabaye muri Tunizia, mu Misiri, muri Cote d’Ivoire n’ingero zigaragara.
Icyo mugomba kumenya, ntanumwe wabeshywa ku byavuzwe n’uriya mugabo ukomeye w’i Kigali, uko umunsi wira hagataha undi agenda yerekana urwango rurimo ubwirasi n’ubwishongore ku muntu wese ugerageje kumugarura mu nzira y’ukuri. Patrick Karageya yarapfuye, Kayumba Nyamaswa na Co baracyariho bakaba barinzwe cyane. Vuba aha Paul Kagame ntabwo azaba agikoreshwa, agifitiye akamaro abo banyaburaya n’abanyamerika nk’uko byagendekeye Mobutu mu mpera z’umwaka wa 1990, utaragize n’amahirwe yo gushyingurwa mu cyubahiro mu gihugu cye yayoboye imyaka irenga 30 nk’ubutaka bwe ku giti cye. Guhera mu mpera z’ukwezi kwa kane 2015, Kigali yariyenjeje cyane ariko ntibyayihiriye. Icyo nakwemeza nkanabyandika, ntabwigomeke buhari k’u Burundi.

Hari gusa intambara y’amasasu hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Abo bavuga ngo ni abigomeke, « Tabara » n’abandi niza baringa. Ejo nihagira ikiba muzamenye ko u Rwanda ari rwo ruzaba ari rwo ntandaro. Mwemere ibyo mbabwiye niba mubishaka, umunsi uzagera u Rwanda rusabe rupfukamye amahoro ruzimwa nk’uko ruyimana muri iki gihe.

Bavandimwe duturanye muri ibi bihugu by’ibiyaga bigari, nta gihugu cyasebejwe, kikagaraguzwa agati nk’uko u Burundi byarugendekeye. Hari ibisubizo bibiri gusa: Kurwanirira kubaho cyangwa gucukurira hamwe icyobo rusange. Ngicyo icyarokoye Abarundi.

Exit mobile version