Site icon Rugali – Amakuru

Umunsi Kagame yavuyeho impundu zizavuga abantu biruhutse

Nimuhorane Imana !

Umunsi Kagame yavuyeho impundu zizavuga abantu biruhutse. Bernard Makuza aziruhutsa ashimire Imana kuko yagombye kwihakana Se wamubyaye indashyikirwa Anastase Makuza, agambanira n’ishyaka rye MDR inkotanyi zirarisenya.

Bernard rero, izere rwose ko agiye kuvaho, aliko rero tanga umuganda tumuhambirize. Dan Munyuza aziruhutsa ashimire Imana kuko yagizwe umurozi kandi ari umusore. Dan rero, izere rwose ko Kagame agiye kuvaho, aliko itandukanye nawe inzira zikigendwa utange ubuhamya ku mabi yose yagukoresheje, nibwo wazababarirwa.

Dr Edouard Ngirente aziruhutsa ashimire Imana kuko Kagame yamushinguje muli Banki y’Isi atarahamushyize, amuzana kuba agakingirizo k’Agatsiko kandi ari intiti, ahembwa 1/4 cy’umushahara we muli Banki y’Isi.

Dr Ngirente rero, izere rwose ko Kagame agiye kuvaho aliko iyegereze Abakundarwanda uduhe imfunguzo zo kwihutisha imihigo yacu. Abanyarwanda batikijwe nyuma y’ihanurwa ry’indege muli Mata 94 aho bari nibwo bazabasha kuruhuka, kuko hejuru yo kubicisha Kagame yababyaje indonke mu nzibutso abagira ibicuruzwa bisanzwe.

Dr Biruka, 22/08/2019

Exit mobile version