Uko Gen Ibingira agereranya abakoze Jenoside na ‘Shitani’. Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Lt Gen Fred Ibingira, avuga ko guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi byari ngombwa ko hakoreshwa ingufu zirenze kuko inzira y’ibiganiro ndetse n’ubusabe ku mahanga byari byateshejwe agaciro.
Nyuma y’aho indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana ihanuriwe, Abatutsi batangiye kwibasirwa ndetse n’abari bahungiye mu nsengero zinyuranye ntibareberwa izuba, dore ko interahamwe zitubashye ingoro z’Imana zari zifitiwe igitinyiro.
Gen Ibingira ubwo yifatanyaga n’abakozi ba Minagri n’inzego ziyishamikiyeho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimangiye ko uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR [Paul Kagame] yasabye amahanga ko yahagarika ubwicanyi bwari bwibasiye ubwoko bw’Abatutsi ariko ntibyakorwa, ibyatumye zifata umwanzuro wo kubohora abicwaga ndetse jenoside ishyirwa ku iherezo.
Yavuze kandi ko bitewe n’ubugome interahamwe zari zifite bitari koroha ko jenoside ihagarikwa hadakoreshejwe imbaraga zikomeye kuko ngo iyo biza kuba bityo abanyamadini baba barasenze Imana ubwicanyi bwabereye mu nsengero ntibube.
Ati “Jenoside yatangiye gukorwa, nyakubahwa Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] abwira amahanga ngo muhagarike ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi, Isi ntiyabyumva, abajenosideri baridegembya batangira kuyikora. Nibwo yatanze ubutumwa butomoye ngo tugiye kuyihagarika, ni uko jenoside yahagaritswe[…] twagabye ibitero hirya no hino kugira ngo dutabare abantu. Wahagarika ute jenoside utarwana?”
Yakomeje agira ati “Iyo amasengesho aza kuba ahagarika jenoside abantu baguye mu nsengero bose ntabwo baba barapfuye. Abantu baguye muri za kiliziya, aho abantu basengera, ntabwo baba barapfuye. Nonese satani bamurwanya bate? Bariya bantu bari nk’amashitani n’ubundi, basaze, bafite imbunda, imihoro n’ibindi bintu byose bibi byo kwicana, ubuse urahagarara ku gasozi ubabwire uti ‘nyamuneka mwo kabyara mwe nimurekere aho’? ibyo iyo bishoboka ntabwo tuba twarapfushije abo bantu. Iyo bishoboka tuba twarafashe bibiliya tugahagarara ku musozi tugasenga uwiteka akatwumva, abantu bakareka kwica abandi.”
“Abantu bicaga abandi bakabakuramo umutima, bakawufata bakawotsa, bakawurya, ubwo mwumva bari bakiri abantu? Byarabaye aho abantu bicaga abandi bagatega amaraso barangiza bakayafata bakaza kuyarya; abo bantu wumva ushobora kubinjiramo utyo ukaza ukabavugisha n’umunwa udakoresheje imbaraga zidasanzwe kugira ngo utabare abantu bake babashije gutabarwa?”
‘Niba ijuru ribaho ntitwagenda mu nzira imwe n’interahamwe’
Gen Ibingira avuga ko abakoze jenoside bihishe mu mahanga bikuraho icyasha cyayo bagashaka kugisiga abayihagaritse, ibyo avuga ko bitashoboka kuko abantu bose n’Imana ubwayo izi neza ko ingabo za FPR arizo zayihagaritse.
Yashimangiye ko bitewe n’ibikorwa bitandukanye bakoze muri icyo gihe batagomba kugereranywa ndetse ko bibayeho ko bajya mu ijuru, badashobora kunyura mu nzira imwe.
Ati “Umuntu akaza akavuga ngo bariya basirikare mubona ba FPR nibo bakoze jenoside, bakicara mu mahanga bakabivuga ngo bariya nibo bakwiye kubiryozwa bakabafata; baradufata se turi ihene? Ntabwo bazadufata. Bishe abantu, nibagaruke bisobanure uko babishe bajye mu butabera, abafite ubutwari basabe Abanyarwanda imbabazi; naho ibyo kudushyiraho iterabwoba ngo bariya nibo bakoze ishyano, ntibishoboka.”
“Abapasiteri nibo bavuga ngo wenda nidupfa hari ubundi buzima buzabaho, reka twemere ko buhari, nibuhaba, nubwo bavuga ko tujya mu ijuru twurirana n’izi nterahamwe, inzira tuzanyuramo ntibazayinyuramo kuko bishe abantu kandi twe ntabwo twabishe, twarabarokoye dufite ababihamya; Isi irabizi, abarokowe barabizi, imisozi irabizi, Isi irabizi ko abajenisideri bishe Abanyarwanda, warangiza ngo abo bantu tuzajya kuba…keretse niba Imana nayo igira icyenewabo.”
Yavuze ko hari abasirikare barwanaga bafite intwaro bakagera ku miryango yabo bagasanga barayishe yose ariko bakabasha kubaguyaguya ngo batagira ikibi bakora; bityo rero ngo ntibikwiye ko izo ngabo zishyirwa mu gatebo kamwe n’abakoze jenoside.
Yashimangiye ko iyo u Rwanda rutagira umuntu nka Perezida Kagame ushyira mu gaciro ngo ashake uburyo bwo guhagarika jenoside, igihugu kiba kitakiba ku ikarita y’Isi bitewe n’ubugome bw’abayikoraga.
Lt Gen Fred Ibingira ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe kuva mbere
Lt Gen Fred Ibingira ashyira indabo ku rwibutso
Source: Igihe.com