Burundi: Abaturage batangiye kwishyuzwa imisanzu yo gushyigikira amatora ya 2020. Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo mu Burundi yatangaje ko muri uku kwezi izatangira gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gutanga imisanzu yo gushyigikira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2020.
Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko igiye kubahiriza iteka rya Minisiteri y’umutekano ifatanyije na Minisiteri y’imari, riteganya ko umukozi wa Leta agomba kujya atanga umusanzu wo gushyigikira amatora buri kwezi, ibi bigakorwa mu myaka ibiri kuva muri uku kwezi.
Iri teka risobanura ko ku baturage badahembwa umushahara, umusanzu wabo ari amafaranga y’u Burundi 2000 ku rugo mu gihe cy’umwaka na 1000 ku banyeshuri bagejeje imyaka yo gutora.
Icyiciro cy’abaturage b’abakozi, umusanzu wabo ku kwezi uzagenwa n’umushahara w’ibanze, aho nk’uhembwa 50,000 by’amafaranga y’u Burundi cyangwa munsi yayo azajya atanga 500 ku kwezi, mu gihe umukozi uhembwe hejuru ya 1000 000 azajya atanga umushahara we w’ukwezi kumwe ku mwaka.
Iteka rya Minisitiri risobanura ko uyu musanzu uzatangwa imyaka ibiri kuva muri Mutarama 2018.
Imiryango itegamiye kuri Leta, abacuruzi na diaspora bazajya batanga umusanzu binyuze kuri konti ifunguye muri Banki Nkuru y’Igihugu.
Perezida Pierre Nkurunziza kuwa 7 Kanama 2017 niwe watangije iyi gahunda atanga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Burundi, ahita asaba abaturage gushyigikira 100% amatora yo mu 2020 nyuma y’uko imiryango mpuzamahanga ihagarikiye inkunga u Burundi kuva mu 2015.
Source: Igihe.com