Twagize ngo ni ibikino none Abanyarwanda barashize!!! Ejo ni wowe niba udahagurutse ngo ubirwanye. Mwibuke taliki 20/08/2016 ubwo nandikaga nti :”RWANYA IKIBI KITARAKUGERAHO KUKO IBYO UBONA BIBA KU BANDI NAWE BYAZAKUGERAHO” nyuma y’uko bari bamaze kurasa 3 mu Bugarama, maze imkirambo bakayigerekaho “iterabwoba” kandi tutazigera tubabona imbere y’ubutabera ngo bisobanure cyanee ko nta n’icyuma gikata ubutunguru bari bafite mu ntoki cyangwa mu mifuka yabo.
Ushobora kuba waravuze uti :”Ntibindeba kuko atari jye wishwe cyangwa kuko nta wanjye wapfuye”. Birashoboka ariko ko nyuma uwawe nawe yaje kwicwa. Kandi niba bitarabaye, birashoboka ko ejo cyangwa ejo bundi azaraswa cyangwa akarigiswa n’ubwo ntabikwifuriza. Kuko Kuva icyo gihe abarenga igihumbi bararashwe ku manywa y’ihangu nk’uko umukuru w’igihugu yabibasezeranije.
Abafunzwe bo ntiwabara, harimo n’abamamazaga ingoma ihotora abenegihugu. Isezerano rero nawe ejo rizakugeraho n’udahaguruka none ngo urwanye akarengane. Ntukangwe n’umutungo ufite kuko ntuwurusha Rwigara, ntukangwe n’ipeti kuko nturisha Tom Byabagamba, Ntukangwe n’umwanya urimo kuko ntiwawurusha Minister/Senator Mucyo Jean de Dieu.
Ntukangwe n’uko ubu uri umutoni kuko ntiwarusha Docteur GASAKURE wavuraga Perezida. Ntuvuge ngo ndacyari umunyeshuri kandi ndacyari muto kuko nturuta umwana Yassin mu ruhango batwitse ari umuziranenge. Ntukeke ko kuba ntacyo ufite bizagukingira kuko ntawibagiwe abazunguzayi na mayibobo bishwe urw’agashinyaguro,…
Ntawe ukinzeho rero kuko na Peter Mahirwe, umumotsi mukuru ashobora kugerwaho kuko ntiyaruta Karegeya Patrick cyangwa abandi bigeze kuba abatoni. Ibirungo bye nawe wasanga birimo gutegurwa kuko burya shitani ntagira inshuti.
Buregeya Ahmed