Site icon Rugali – Amakuru

Umukuru mubacurabwenge ba Kagame Tony Blair yagarutse i Kigali gushyingura Vision 2020 no kwita izina Vision 2050!

Uko Tony Blair na Sir Collier babona iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 iri imbere. Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, asanga kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere rwifuza mu cyerekezo 2050, rukwiye gushora imari mu kubaka ubushobozi bw’abaturage barwo binyuze mu burezi bufite ireme no gukomeza imiyoborere myiza rufite.

Yabitangaje mu kiganiro yatanze ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 iri imbere, ari kumwe na Sir Paul Collier wigisha muri Kaminuza ya Oxford, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete na Clare Akamanzi, uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Blair yavuze ko mu myaka yose amaze kuza mu Rwanda abona impinduka yaba mu rwego rw’ingufu, uburezi, ubuzima, serivisi n’iterambere muri rusange, kandi bishimangira imiyoborere myiza rufite, kuko ari yo ituma ibihugu bigera ku iterambere cyangwa ntibirigereho.

Yagize ati “Imiyoborere myiza ni abayobozi bashoboye bafite icyerekezo, inzego zishoboye kandi ziteguye kwigira ku bandi, zigaharanira uburezi bufite ireme, guhatana ku rwego mpuzamahanga no kugira intego yo gutera imbere. Ingamba z’iterambere zirazwi ariko icy’ingenzi ni ukuzishyira mu bikorwa, ari byo ubuyobozi bwiza bukora.”

Yakomeje avuga ko ibyo u Rwanda rugezeho ari umusingi w’iterambere uzatuma rugera no ku cyerekezo 2050. Gusa yashimangiye ko gukomeza imyumvire myiza iranga ubuyobozi bwiza, guteza imbere uburezi n’ubucuruzi ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’ahazaza.

Yagize ati “Niba mushaka kugera ku rundi rwego rw’iterambere, ni ngombwa kubaka ubushobozi bw’abaturage binyuze mu burezi bufite ireme kuko ari intwaro ikomeye yo gutera imbere kw’ibihugu.”

Blair yasobanuye ko kubaka ubushobozi bw’abaturage bikwiye kwibanda ku gushora imari mu ikoranabuhanga, gutanga ubumenyi bugendanye n’ibyo igihugu gishaka kugeraho kandi hagashyirwa imbaraga mu bikenewe ku isoko ry’umurimo yaba iryo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Sir Paul Collier wigisha ubukungu muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, akaba n’Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cyiga ku bukungu (IGC), yakomeje avuga ko kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere rugere ku ntego rwihaye hakwiye gushyirwa imbaraga mu kuzamura ishoramari no guhanga imirimo.

Yavuze ko hakwiye ingufu nyinshi mu kongera ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere ubukerarugendo cyane cyane ubushingiye ku nama no guteza imbere inganda zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.

Yagize ati “Hakwiye ishoramari rifatika mu bwubatsi, ubwikorezi no mu kubaka inzu zihendutse. Ni ngombwa kwibanda ku igenamigambi ry’imijyi kuko iterambere ryayo rizakurura abashoramari benshi yaba abo hanze n’ab’imbere mu gihugu.”

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Akamanzi Clare, yavuze ko hari ibimaze kugerwaho mu ishoramari, guhanga imirimo no guteza imbere inganda ariko ikirimo kwibandaho ari uko inganda ziyongera cyane zikagira uruhare mu kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Yatanze urugero rw’uruganda C&H Garments rukora imyenda, avuga ko igihugu gikeneye nyinshi nka rwo ngo kibashe kohereza hanze imyenda myinshi.

Aho u Rwanda rugana

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver, yibukije ko ubwo u Rwanda rwatekerezaga icyerekezo 2020, benshi batumvaga uburyo ruzakigeraho kuko hari ibibazo by’ubukene bukabije, umutekano muke n’izamuka ry’ibiciro riteye ubwoba, nta bikorera bahari, nta nzego, nta bumenyi n’ibindi.

Avuga ko ubu hari icyizere cyo kugera ku cyerekezo 2050 kuko hari aho guhera, yaba ku bukungu buzamuka hafi 8% ku mwaka, igabanuka ry’ubukene, uburyo imibereho myiza itera imbere, umutekano n’imiyoborere ihamye.

Gatete yavuze ko mu 2035, icyerekezo gisobanura ko Umunyarwanda azaba yinjiza amadolari y’amanyamerika arenga $4000 ku mwaka, bikazajya kugera ku cyerekezo 2050, yinjiza arenze ibihumbi $12 476 by’amadolari.

Yagize ati “Icyo dushaka ni imibereho yo ku rwego rwo hejuru, ibikorwa remezo biteye imbere bizatuma dutanga serivisi dukeneye, ku buryo buri wese abona ko yahinduye imibereho, yaba mu burezi, ubuzima n’ibindi. Guhanga imirimo myiza, kureba uko twavoma mu muco wacu kandi tukagira uruhare ku rwego mpuzamahanga.”

Mu 2050, ubuhinzi ubungubu bugira uruhare rwa 33% mu bukungu buzagera ku 10%, inganda ziri kuri 17% zizamuke zigere kuri 30%, serivisi zizakomeza kuzamuka ubu ziri kuri 48% nibura zigere kuri 60%.

Gatete yavuze ko ibi bizagerwaho hubakwa ubushobozi bw’abaturage bwo nkingi mwikorezi ya byose, ari inshingano y’ibanze ku gihugu, ubufatanye n’abikorera, imiyoborere myiza no kubaka inzego no kuzamura umusanzu w’ubwizigame n’ishoramari mu musaruro mbumbe.

Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yavuze ko mu myaka yose amaze kuza mu Rwanda abona impinduka mu nzego nyinshi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete na Tony Blair

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Akamanzi Clare, yavuze ko hari ibimaze kugerwaho mu ishoramari, guhanga imirimo no guteza imbere inganda

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver; Tony Blair; Sir Paul Collier; Clare Akamanzi na Visi Guverineri wa BNR, Dr Monique Nsanzabaganwa

Amafoto: Muhizi Serge

Source: Igihe.com

Exit mobile version