Site icon Rugali – Amakuru

UMUKUNZI W’ABAGORE MU RWANDA – UMWICANYI PAUL KAGAME

Yanditswe Rpf Gakwerere

Umwanya w’Umukuru w’igihugu ni umwanya ukomeye uri hejuru uhora ugenzurwa, ukanengwa. n’abaturage. Kw’isi yose abayobozi bahora bahanzwe amaso ntabuzima bwabo bwite bagira. Ntabwo ari kimwe nanjye cyangwa wowe, bahembwa amafaranga ava mu misoro yacu. Bakorera abaturage babitoreye niyo mpamvu bahora bahanzwe amaso n’abo babashyizeho – Ababatoye/Abaturage. Akaba ari nayo mpamvu natwe tugomba gushyira hanze urwo rukozasoni, ubwo bwicanyi, ubukozi bw’ibibi n’ibindi bikorwa n’abo batowe n’abaturage. Abo ni babandi barahiye kuzitwara neza none nkaba ngiye gushyira hanze iyo myitwarire mibi y’umwicanyi Kagame.

Hagati y’umwaka wa 1995 na 2000, umwicanyi Kagame yiyegereje umuryango wa Pio Mugabo. N’inyuma ya Genocide, umwicanyi Kagame yari Vice President akaba na ministiri w’ingabo – Umurinzi utavugirwamo w’u Rwanda. Mw’iperereza ry’u Rwanda, DMI yashakaga gusenya ishyaka rya PL n’uko iza kubona Pio Mugabo wari waradohotse ko yaba igikoresho mu gusenya PL. DMI yari yamaze kumva ko Pio Mugabo yari umusinzi kugera aho yasinziriraga akaninyaraho mu tubari. DMI n’umwicanyi Kagame bamaze kumenya ibyo bigwi bya Pio Mugabo, Kagame ubwe yegeye Pio Mugabo amuha gahunda y’uburyo bazasenya PL kandi koko babigezeho.

Icyo gihe umwicanyi Kagame ntabwo yasenye gusa PL yasenye n’urugo rwa Pio Mugabo aho umubano we n’umugore we wakomeje kubana kubera inyungu aho kubana kubera urukundo. Muri iyo mibanire ya Pio Mugabo n’umwicanyi Paul Kagame yo gusenya ishyaka rya PL, umwicanyi Kagame na Pio Mugabo bakoranye bya hafi, umwicanyi Paul Kagame atangira gusura urugo rwa Pio Mugabo inshuro nk’ebyiri mu cyumweru. Niho Pio Mugabo yegukaniye Minisiteri y’ubutabera. Muri uko kwiyegereza umuryango wa Pio Mugabi n’iho umwicanyi Paul Kagame yiyegereje umugore wa Pio Mugabo Imakulata.

Umubano wabo waje gukura igihe Pio Mugabo we ahugiye mu nzoga muri utwo tubari twa Kigali. umwicanyi Kagame afite ikibazo cyo mu mutwe aho atekereza ko gusenya cyangwa gushyira hasi undi mugabo umuntu agomba kuryamana n’umugore w’uwo mugabo. Twese tuzi abagore b’abagabo yaryamanye nabo – urutonde ni runini cyane cyane abo yagerageje kuryamana nabo bakamwangira akiri muri Uganda.

Uyu muyobozi wu Rwanda ufite ikintu kitagenda neza mu mutwe ntiyarebeye izuba abakobwa bo muri Merryhill cyangwa Bweranyange yagerageje gutereta ariko bakamwangira igihe yari muri O’levels muri Ntare; Bosco Rusagara, n’ubwo mutakiri mu Rwanda, abanyarwanda bumva agahinda ufite, ariko iki n’igihembo cyo kuba inshuti na Luciferi, rimwe na rimwe umugore wawe aba igitambo.

Muri 2000, umwicanyi amaze guhahaga uwo mugore, nk’uko burigihe abikora no kubandi bagore bashatse, yajugunye umugore wa Pio Mugabo Imakulata n’umuryango we. Uwo mwicanyi w’umuyobozi aragukoresha, akarya umugore wawe yarangiza akagushyira iruhande; ni uwambere muri uyu mukino w’isebanya. N’ubwo yashyize iruhande umuryango wa Pio Mugabo, abana babo bakomeje kugenderana kubera bigaga ku ishuri rimwe ariryo Greenhill Academy. Ange Kagame yaje kuzura cyane na Sonia Mugabo, ubwo bucuti bwabo bwaje no gukomeza igihe bajyaga muri Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika gukomeza amashuri yabo. Iyo bazaga mu biruhuko, abo bana b’imiryango yombi barasuranaga.

Mugihe uyu mubano w’abana wakomezaga, amaso y’ umwicanyi Paul Kagame yari ayahanze umukobwa mukuru w’infura wa Pio Mugabo ariwe Denise Umunyana Mugabo akaba n’umugore wa Jean Claude Nkurikiyimfura. Umwicanyi yaramukunze wenda yatekerezaga ko aryoshye kurusha nyina. Nkuko bisanzwe, iyo ngirwa ntwari y’u Rwanda yatangiye kumutereta, uwo umwana w’umukobwa aza kugwa mu mutego wa Luciferi batangira kugirana ubucuti. Nyuma y’igihe gito yaje kuba umwami muto muri Airtel aho bahise bamugira umuyobozi ushinzwe abakozi. Nyuma yaje kumugira inama asezera muri Airtel kugira ngo atangire ubucuruzi bwe yise “Right Seat”. Iyi kompanyi ye ifite kontaro zose muri Human resources mu Rwanda.

Igihe Sano wa REG yamwimaga kontaro akayiha iyindi kompanyi itari ihenze kandi ikora neza muri HR (Ibirebana n’abakozi) nawe byamugizeho ingaruka kuko yaje kwirukanwa ku mwanya we. Sano yibagiwe itegeko rimwe rituma ubaho ryo gucinya inkoro ku ngoma y’umwicanyi Kagame, kontaro zose zigomba gutangwa ku bantu ba kagame, niyo mpamvu hano yagombagwa guhabwa iyo nshoreke ye. Murumuna wa Denise, Teddy Mpinganzima Mugabo yahawe akazi n’umwicanyi Kagame ko kumukorera mu biro mubyerekeranye n’itumanaho. Uko kumuha akazi, byarwanyijwe cyane n’umugore we basaga nkaho batandukanye. Yaramaze kumenya ubucuti umugabo we yarafitanye n’abagore bo mu rugo rwa Pio Mugabo. Uyu mwana muto wa Pio Mugabo yaje gukizwa n’inkuru yari imaze kuba kimomo mu mwaka wa 2015 ko umwana wa gatatu w’umwicanyi Kagame atari umwana we. Iyi nkuru yashyize Jeannette Kagame ku murongo, ubu bakaba babanye kubera kwanga kwiha rubanda. None Jeannette Kagame afungiye kuri Muhazi aho asohoka mu ruhame iyo bibaye ngombwa.

Vuba aha, Teddy Mpinganzima Mugabo Paul Kagame yamugize umufasha we wo mu biro (Presindent’s office) aho ariwe umutekera icyayi, utunganyiriza Luciferi dosiye, akinjira mu biro bye uko ashatse, akinjira mu buryamiro bwe mu ngoro ye (presindent’s residence) akanamugezaho ubutumwa bumugenewe. Mbese muri make ni umuplanto w’Umwicanyi Kagame mu biro bye, bamwe bakaba bakeka ko nawe yaba afitanye ubucuti budasanzwe na Luciferi. Ariko umwe muba Major bo hejuru bamurinda yampishuriye ko ubucuti abufitanye gusa n’umukobwa mukuru wa Pio Mugabo washatse ariwe Denise Umunyana Mugabo.

Kagame amaze kumenya ko Teddy Mpinganzima Mugabo asohokana na Robert Habiyakare, umwicanyi Kagame yakoze iperereza rye kuri Robert Habiyakare akoresheje DMI yasanze umwe mu babyeyi ba Robert Habiyakare, ise umubyara ari umuhutu udafite amaraso ya gitutsi na make muri we. Kagame ntiyiyumvishije uburyo umukozi we yizera yakuzura n’umuntu ufite se w’umuhutu 100% n’ubwo umuhungu kubwe avanze akaba afite nyina w’umututsi. N’umuryango wa Pio Mugabo nawo ntabwo wari wishimiye ubu bucuti. Abenshi bavuga ko Robert Mugabo ari umusore mwiza w’igikundiro rwose.

Teddy Mpinganzima Mugabo umwicanyi PaulKagame yamutegetse guhagarika ubwo bucuti, ariko umutima we wagumye kuri Robert Habiyakare ndeste bakomeje kuvugana aho byageze bombi bakabatera ubwoba ko bagomba guhagarika itumanaho iryo ariryo ryose. Kugiragno bahagarike burundu ubu bucuti, umwicanyi Paul Kagame yategetse umwe mu bamurinda Lt Emmanuel Niyonshuti kurongora Teddy Mpinganzima Mugabo, ategura ubwo bukwe. Ibyo nibyo bitashimishije Ange Kagame bikaba byerekanwa n’ifoto ye yo ku minsi w’ubukwe kuko yari yambariye Teddy Mpinganzima Mugabo.

Kuri Kagame iki gikorwa kirerekana ko afite indi migambi yo guhindura abamurinda umuryango. Nyuma y’iminsi mike muzumva ukuntu Lt Emmanuel Niyonshuti azazamuka mu ma ranks nkuko byagendekeye Jean Bosco Kazura wazamurwaga ubutitsa. Lt Emmanuel Niyonshuti yujuje ibyangombwa byose umwicanyi Kagame asaba, ni umwega akaba kandi arongoye murumuna w’inshoreke ye Denise Umunyana Mugabo. Akaba aribyo abayarwanda bita “Abenda hamwe”.

Ubangezaho amakuru bavuga ko Teddy Mpinganzima Mugabo ari umukobwa witwara neza. Ariko akaba yarahatiwe kurongorwa kubera inyungu za bamwe. We n’umugabo we ntaho bahuriye, ntibakuriye hamwe, imiryango yabo ntinganya umitungo, ibyo bakunda biratandukanye. Teddy Mpinganzima Mugabo bamubujije kubana n’umukunzi we n’aho uwo mwana w’umuhungu nawe ntiyari afite gahunda yo kurongora ubu, yarakirimo kurya ubuzima ahinduranya abakobwa abumviriza mbere yo gushyira ibirenge hasi akabona gushaka.

Yahinduwe mu Kinyarwanda na Ange Uwera

Exit mobile version