Site icon Rugali – Amakuru

UMUKOZI WA FPR/DMI JOSEPH NGARAMBE NTACYO YAHINDURA KU KURI.

Reka nsobanurire injiji Joseph Ngarambe na mugenzi we Musangamfura.
http://gasabonewspaper.over-blog.com/2014/11/paul-kagame-yohereje-inkotanyi-kurimbura-abatutsi-zinyuze-mu-nterahamwe-rprk.html

Muri iyi nyandiko ndasubiza ibibazo bikurikira Ngarambe na Musangamfura bibaza:
– Samweli Lyarahoze ni muntu ki?
– Mbese Theogene Rudasingwa yivugira ko yabaye muri FPR/DMI?
– Mbese ni abahutu bavuga ko Paul Kagame na bagenzibe batanzeho abatutsi ibitambo cyangwa ni abatutsi?
– Mbese hari ibimenyetso simusiga ko FPR yacengeye Interahamwe?
– Kuki Ngarambe na mugenzi we barusha abashumba gutukana?

A. Samweli Lyarahoze ni muntuki?

Joseph Ngarambe mu kiganiro cy’urukozasoni (ntifuje gukorera publicité) yagiranye na Musangamfura ku radiyo y’ishaka ryabo Ishakwe, mu gutukana kwe guhishe byinshi aragira, ati ”Samweli azi kwandika kandi inyandiko ze abanyarwanda benshi bakazishima”. Atanga urugero ku nyandiko yanjye nise ”Theogene Rudasingwa yisamye yarasandaye, keraaa!”

https://rugali.com/igitabo-cya-judi-rever-rudasingwa-theogene-umwe-mubayobozi-bakuru-ba-fpr-dmi-yisamye-yarasandayeee-kera/

aho yemeza ko iriya nyandiko yatanzweho za komanteri nyinshi … abanyarwanda bayishimagiza. Arangiza avuga, ati ”ikibabaje ni uko aba atangamo uburozi”.

We na mugenzi we bakomeje bavuaga ko nshoboara kuba narabaye umusirikari kapitani kandi ko kuba umusirikari wa Habyarimana bivuga umwicanyi. Ibaze nawe! Ngo kubera iyo mpamvu yiyemeje gushakisha ngo amenye neza uwo ndi we.

Reka mwibwire:

Ni byo koko:
– Namenye ubwenge nsanga banyita umuhutu. Ubuhutu ndabwemera. Naranditse nti, aho bigeze aho kuba umutsi naba umutwa:

http://hungryoftruth.blogspot.dk/2014/02/rwanda-aho-bigeze-aho-kuba-umututsi.html

Muri iriya nyandiko nahamije na n’ubu ndacyemeza ko abahutu n’abatutsi babaga mu Rwanda mu 1994, FPR/DMI ya Rudasingwa na Kagame babafataga kimwe: abanzi bagomba kwicwa kugira ngo FPR/DMI igere ku ntego zabo zayo. Ubu ndabaza, nti Rwigara n’umuryango barazira iki?

Ni uko byumva. Ni ukuri.

Ndubatse. Umuryango wanjye ugizwe n’abahutu n’abatutsi. Muri jenoside nacumbiye abatutsi barenga 15. Na bugingo n’ubu barahari mu mahanga no mu Rwanda. Iwacu interahamwe zarahateye… zirankomeretsa ku mutwe inkovu ntizigera isiba, zirasa na mukuru wanjye, inzu zirayisenya. Twakijijwe no kwitabaza Burugumesitiri… ubu ufungiwe akamama. Ikibazo cy’icyo gitero cyigiwe muri Gacaca… Biranditse mu mateka.

Ngarambe rero, nkuko mpamya buri gihe ko ukorera FPR/DMI ya Kagame, menya ko ntacyo warenzaho.

Iyo nandika, inyandiko zitera abenshi ubwoba, ni uko mba nshaka kugira ngo FPR/DMI, ukorera, inkorere icyo bita itekinika maze na njye mbonereho uburyo bwo kuyitamaza. Ndabizi biragoye kuko ”ntawe uburana n’umuhamba” ariko nzagerageza. Nariteguye bihagije.

Ukuri ni uku rero: Naba Kapiteni, naba Jenerali cyangwa se naba naratunze imbunda … icyangombwa ni uko ingufu n’ubwenge Imana yampaye byagize akamaro igihe wowe uwo wise ”ton héro”, Paul Kagame, yariyaratanzeho abatatutsi igitambo kugirango atsinde intambara, abone urwaho rwo kuvanaho burundu Abahutu, yigabize imitungo yabo, agarure Kalinga nshya… anafashe Amerika kujya muri Congo. Ayo ni amateka udashobora guhindura, na gato.

http://www.inyenyerinews.org/justice-and-reconciliation/joseph-ngarambe-wa-rnc-ashobora-kuba-akorera-dmi-mu-kuneka/

Mu ”kibazo kindemereye” cyaneee… rero ni uko uwo mukuru wanjye yaje gukubitwa agafuni na DMI/FPR ukorera  mu maso ya Data… Uku na ko ni ukuri. Ni amateka, na njye ntacyo nayahinduraho.

– Nzi kwandika rero kuko natangiriye amashuri yanjye yisumbuye ahitwa i Gitwe aho nigishijwe ikinyarwanda n’umuyoboke wa RNC Bayingana….

Nagiye muri kaminuza ishami ry’amategeko mu 1990… nyuma nahungiye muri Kameruni aho nakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko (Droit public). Sinihishahisha, ndi ku karubanda. Urumva neza?

B.      Mbese Theogene Rudasingwa yivugira ko yabaye muri DMI? Klika kuri linki ikurikira wongere wiyumvire:

Rudasingwa arabyemeza:

Ku munota wa mbere, Joseph Ngarambe atangira avuga, ati “ndagushimye cyane, ndagushimye cyane…  Nkuko nabivuze mu kanya ikiganiro gifite ino nyito, ni insanganyamatsiko rwose…. ‘agatsiko k’abatutsi gategeka FPR/DMI kabona gate (ubwoko bw’) Abahutu?’ Ugiye rero kubiduhishurira kuko ako gatsiko urakazi neza… hahahaha”.

Theogene Rudasingwa asubiza atazuyaza agira, ati “nakabayemo”. Uretse kuba ikigoryi nka Ngarambe, wakongeraho iki?

Ku munota wa 7 wa kiriya kiganiro Rudasingwa arasobanura neza uko yabaye muri FPR/DMI agira, ati “iyo Kagame yabaga yicaranye na Rudasingwa, ari kumwe na Kabarebe, ari kumwe na Kayumba, ari kumwe na KK (= Karenzi Karake), ari kumwe na Yosefu Karemera Dogiteri… n’abandi n’abandi… kuko abantu bagiye basimburana muri ako kazu, umuntu uri ‘perimana”, uhoraho ni Kagame gusa… na Kabarebe…

Nk’ibyo ngiye gusobanura bimwe, ni ibintu nabayemo kandi nzi neza ntagira ubuhamya, mbese na mbere ya 1994 kuko nakoze ako kazi ko kuba umunyabanga mukuru wa FPR nza no kuba umuntu uyobora ibiro  bya Perezida Kagame ndetse no kuba amabasaderi, byo nyine bigushyira ikambere cyane.” (…)

Twavuga iki? Gutukana no gukoronga kurushya abashumba kwa Joseph Ngambe nta cyo byahindura kuri kuriya kuri.

Iriya video nayishize kuri “disike kompakite” yihariye ngo abana bacu n’abuzukuru… bazamenye uko agatsiko k’abatutsi, Rudasingwa yabarizwagamo, kabona/gafata ubwoko bw’Abahutu.

C.      Mbese ni abahutu bavuga ko Paul Kagame na bagenzi be batanzeho abatutsi ibitambo bohereza abatekinisiye  kwigisha inteharahamwe… cyangwa ni abatutsi?

Nkuko Kagame yebyemeje, injiji zize z’abahutu nka Joseph Ngarambe, ntizikurikira, ntizisoma. Wa mugani wa Simoni Bikindi, zikurikira butama… Ni “uguhogera gusaaa!”

Ntizizi ko:

1.      Hari abatangabuhamya batabarika b’abatutsi basobanuriye JL Brugière na Mereles uko FPR/DMI yariyaracengeye Interahamwe.
2.      Prof. Charles Kambanda, na we wabaye muri FPR, yabisonuye inshuro nyinshi…
3.      Hari ubuhamya bwa Deo Mushayidi
4.      Hari igitabo cya Abdul Ruzibiza
5.      Kubera kuba ibipfamatwi, ntizumva ubuhamya bwa mungenzi wabo Jonathan Musonera
6.      Ibyo James Munyandinda, Marara, Ruzibiza… bavuga bizica mu gutwi kumwe bigahinguka mu kundi kubera urwango, inyinshi muri zo nka Ngarambe, zanga abakiga!
7.      Kubera ubujibwe ntizizi ko Judi Rever hamwe n’icapiro ryasohoye igitabo cye bafite ibifite ibimenyetso simusiga ko abatekinisiye ba FPR/DMI, Rudasingwa yarabereye umunyamabanga mukuru, zacengeye Interahamwe, zikazigisha ibyo zigiye i Luwelo uko bakubita udufuni no gutemagura…

8.      Samweli Lyarahoze ntiyahimbye, ahubwo navuze gusa ibyo Judi Rever anshinja FPR/DMI, Rudasingwa yabereye umunyamabanga mukuru… n’ushinzwe ibiro bya Perezida Paul Kagame.

Ngo “akumiro ni amavunja…” ariko ibya Ngarambe na mugenzi we byo biteye agahinda!

Ibaze nawe: ari Samweli na Ngarambe, ikigoryi ni nde? Ni nde utanga uburozi? Mbese Samweli yigeze gukorera umurozi twese tuzi Paul Kagame nk’uko Joseph Ngarambe yamukoreye bigatinda, ndetse na n’ubu akaba akimukorera?

D.      Mbese hari ibimenyetso simusiga ko FPR yacengeye Interahamwe?

Ziriya njiji z’abahutu ntizigeze zisoma igitabo cya Valens Kajeguhwaka. Ngarambe we yari Arusha ari gushinja abahutu nka Eduard Karemera wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu igihe yandikaga igitabo: Le drame rwandais, Les aveux accablants des chefs de la MINUAR, igitabo yerekanye, ku buryo budasubirwaho uko FPR/DMI yariyaracengeye Interahamwe.

Injiji se Ngarambe na mugenzi we ntizamenya ko hari arichives za Loni zasohotse zameza ko muri Kigali gusa hari abakomando ba FPR/DMI barenga 3000 biyongera kuri 600 bari muri CND mbere y’itangizwa rya Jenoside? Bakoze iki muri Jenoside?
(…)

E.      Kuki Ngarambe na mugenzi we barusha abashumba gutukana?

Ngo, “c’est le tonneau vide qui fait beaucoup de bruit ».
Ngarambe rero na bagenzi be bafunguye iradiyo y’abashumba. Ni ba bandi bitwa injiji zize, ingunguru zirimo ubusa.

Twanzure.

Icyambere Ngaramba agomba kumva agasobanukirwe ni uko, Samweli Lyarahoze, iyo ntinyuka kandika ukuri abahutu b’ibigwari nka we batinya kuvuga ni uko niteguye kujya mu bucamanza, bwa hano mu Buraya, nkaboneraho gutamaza shebuja Paul Kagame.

Icya kabiri, Abanyarwanda bagomba kumenye ko hari ibimenyetso simusiga, byinshi CIA yanze gusohora (uko abakomando ba FPR/DMI bavaga mu CND bambaye ibitenge bya MRND bagiye gutemaguara…) bitabarika byerekana ko FPR/DMI yariyaracengeye interahamwe mu mugambi wo gutangaho abatutsi bari mu Rwanda ibitambo.

Nta n’umuntu n’umwe narinabona ushobora kuvuguruza ibyanditswe na JMV Ndagijimana.

http://gasabonewspaper.over-blog.com/2014/11/paul-kagame-yohereje-inkotanyi-kurimbura-abatutsi-zinyuze-mu-nterahamwe-rprk.html

Ngarambe, gutanga ibitambo, nta we urya umureti atabanje kumena amagi, abatutsi basigaye mu Rwanda bahisemo uruhande… bisbonura iki ? Pu! Injiji gusa !

Nta muntu uzashobora kuvuguruza JL Bruguière, Mereles na Judi Rever. Ukuri ni ukuri kuko gucya mu ziko ntigushye.
Muruke rero ingunguru zirimo ubusa nka Ngarambe zikomeze zivuze induru.

Mbaye mbashimiye.
Samweli Lyarahoze, 03/05/18

Exit mobile version