Ejo taliki ya 19 Ukwakira nabonye Amakuru nyabwiwe n’umuntu ukora muri cya kigo cya Kagame gishinzwe ubwicanyi bita NISS (National Intelligence and Security Services) ahishura umuntu wakoreshejwe kuroga Brig Gen Andrew Rwigamba.
Uyu Gakwerere yabanje kwibutsa abantu uburyo 4 umwicanyi Paul Kagame akoresha mukwikiza abatavuga rumwe nawe. Harimo 1) Kuroga, 2) Guhotora akoresheje kuniga, 3)Kwica akurashe cg aguteye ibyuma, 4) Kuburirwa irengero cg kwicwa urubozo.
Ubu buryo bune tuvuze haruguru abicanyi ba Kagame bakoresha kwica inzirakarengane babikora akenshi banyuze kandi bafashijwe n’abantu ba hafi nk’inshuti, abavandimwe ndetse n’abakorana nabo.
Gakwerere aremeza ko azi abagore bakoreshejwe kwica abagabo babo cyangwa abagabo bakoreshejwe kwica abagore babo, ababyeyi n’abana bagambanirana, abavandimwe bahemukirana bashukishijwe n’amafaranga n!imyanya Kagame abaha. Reka sinakubwira ibiba hagati y’inshuti n’abaturanyi, muri macye umuryango nyarwanda warangiritse wuzuyemo abagambanyi benshi bahora biteguye kugambanira inzirakarengane kwa Kagame ngo bicwe. Ubumuntu n’impuwe ntabikiba mu banyarwanda kuko abenshi bashishikajwe no kumena amaraso y’inzirakarengane.
Tugarutse kuri Brig Gen Andrew Rwigamba, inzego z’abicanyi ba Paul Kagame bakoresheje umuntu Rwigamba yizeraga bamutuma kumuha uburozi bwamwivuganye. Uyu muntu wo muri NISS wahaye Gakwerere aya makuru yamubwiyeko uwitwa Eugene Karekezi ariwe watumwe kuroga Brig Gen Andrew Rwigamba. Uyu Karekezi akaba yari umunyamabanga wihariye wa Brig Gen Andrew Rwigamba ukora muri Minadef.
Uwahaye Gakwerere aya makuru yizewe yamubwiye ko Brig Gen Andrew Rwigamba yari umuntu ubundi wigengesera utajyaga apfa kurya cyangwa kurya ibyo abonye naho abonye, yaririndaga kandi yari aziko akikijwe cyangwa abana n’abantu batamwifuriza ineza bashoboraga no kumwica bibaye ngombwa. Uyu watanze aya makuru yibukije Gakwerere ko muri 2017, Brig Gen Andrew Rwigamba ubwe ku giti we yabwiye wa mwicanyi James Kabarebe ko ibyo gushyirwa ku gatebe n’itotezwa rye we n’umuryango we ari Kabarebe wabiteye ko kandi abizi.
Uyu wahaye Gakwere amakuru yuko Brig Gen Rwigamba yarozwe, yamubwiye ko uburozi bamuhaye babushyize mu cyayi yahawe n’uyu munyamabanga we Eugene Karekezi yizeraga ubwo bari mu nama muri minisiteri y’ingabo za Kagame. Uyu Eugene Gasana akaba avuka aho bitaga muri Gitarama akaba yaravukiye akanakurira mu Rwanda bamwe ubu bazwi kw’izina ry’ ABASOPECYA.
Ubwo Brig Gen Andrew Rwigamba bari bamaze kumuha ubu burozi muri MINADEF, yahise amererwa nabi kuburyo atongeye gusubira ku kazi kuko yahise aremba bikomeye. Uyu wahaye Gakwerere aya makuru yemeje ko uyu Eugene Karekezi ari umukozi wa NISS ukorera muri MINADAF.
Inkuru yanditswe na Gakwerere Rpf mu cyongereza ishyirwa mu kinyarwanda na Rugali