Site icon Rugali – Amakuru

Umukobwa wa Lt Col Nsengiyumva Anatole yahishuye amabi yanyuzemo kubera se

Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva ni umwe mu basirikare bari bakomeye kuri Leta ya Habyarimana Juvénal kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari we wayoboraga ingabo muri Gisenyi. Ni umwe mu basirikare ba FAR bari ku ruhembe rw’umugambi wo gutsemba Abatutsi dore ko mu nama Colonel Bagosora Théoneste yatumije ubwo yavaga Arusha ari umwe mu bayitabiriye.

Colonel Bagosora akimara gusubira i Kigali avuye Arusha no gutangaza ko agiye gutegura imperuka ku wa 9 Mutarama 1993, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b‘intagondwa, barimo abasirikare bakuru nka Colonel Dr Laurent Baransaritse wayoboraga ibitaro bya gisirikare bya Kanombe na Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ingabo muri Gisenyi. Hari kandi Maj. Protais Mpiranya wayoboraga abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, Maj. Aloys Ntabakuze wayoboraga batayo parakomando, bose bishyize hamwe bashinga Ishyirahamwe ry’abicanyi mu ngabo z’u Rwanda baryita ’Amasasu’.

Iri shyirahamwe ryayoborwaga na Bagosora wihimbaga izina rya Komanda Mike Tango, ryabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu ngabo z’u Rwanda no gukangurira abasirikare kutazemera kubana n’Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ngo bari ibyitso by’Inkotanyi. Kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 2008 Lt. Colonel Nsengiyumva yakatiwe gufungwa burundu ariko nyuma yo kujurira mu 2011 iki gihano kiragabanywa gishyirwa ku myaka 15. Ni nyuma y’uko yari amaze guhamywa ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora jenoside, jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Uyu mugabo yaburanishirijwe hamwe na Col Théoneste Bagosora mu rubanza rwamenyekanye nka ‘Military I Case’.

Byabaye igikomere n’igisebo, umukobwa we yabanye igihe

Mu nkuru dukesha The New Times, umukobwa wa Lt. Col. Nsengiyumva witwa Marie Aimée Umutesi yahishuye uburyo aya mateka mabi ya se yamubereye umutwaro igihe kinini n’uko yaje kuyigobotora abifashijwemo na politiki nziza y’Inkotanyi idahora abana ibyaha byakozwe na ba se.

Marie Aimée Umutesi yavukiye mu yahoze ari komine Satinsyi, ubu ni mu Karere ka Ngororero, avuka kuri Lt Col Nsengiyumva na Bernadette Uwizeyemariya. Umutesi ni we wari imfura kuri nyina ariko akiyongera ku bandi bana Lieutenant-Colonel Nsengiyumva yari afite kuko yashakanye na Bernadette Uwizeyemariya nyuma y’urupfu rw’umugore we wa mbere n’ubundi wari umuvandimwe wa Uwizeyemariya.

Ubwo Umutesi yari akiri umwana Lt Col Nsengiyumva yaje kumutana na nyina. Mu 1994 igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, nyina wa Umutesi yakoraga mu ishami rya Croix Rouge ryo mu Bitaro bya Ruhengeri.

Muri uyu mwaka ubwo RPA yatangiraga kurwana ihagarika Jenoside no gufata ibice bimwe na bimwe by’igihugu, abaturage benshi batangiye guhungira mu Burengerazuba. Mu bahunze iki gihe harimo na nyina wa Umutesi.

Muri uku guhunga Bernadette Uwizeyemariya yasize umukobwa we wabaga kwa sekuru muri Ngororero kugira ngo abashe gukurikirana neza amasomo ye kuko yigaga kuri Groupe Scolaire de Rambura n’ubundi iherereye muri aka gace.

Nyuma yo kumenya ko ababarirwa muri miliyoni bari guhungira Gisenyi na Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umutesi wari muri Ngororero yatekereje kuba yahunga ahanini biturutse ku bihuha yari amaze iminsi yumva ko abasirikare ba RPA nibafata Igihugu bazihorera.

Yavuze ko yumvaga nta buryo azakira abasirikare ba RPA hejuru y’ibibi se yakoze.

Ati “Nari mfite ubwoba ko Inkotanyi nizimbona zikanavumbura ko ndi umukobwa wa Nsengiyumva, zizanyica kubera ko ibyo yakoze mbere yo guhunga byari bizwi na buri wese.Imyumvire twari dufite mu mutwe ni uko Inkotanyi zari ibisimba, abicanyi. Sinashidikanyaga ko bazanyica.”

Umutesi wari ufite imyaka 15 wari wabwiye sekuru iki gitekerezo cyo guhunga akamwangira kugenda, yateguye uburyo bwo kumucika.

Ngo yabinyujije mu gusura nyirasenge na we wari waranze guhunga. Ati “Ngeze kwa masenge, nabwiye mubyara wanjye ko tugomba kujya kuvoma tugeze mu kabande namubwiye ko ngiye guca indimu. Nari mfite ibintu bike nitwaje.”

Iki gihe Umutesi avuga ko ari bwo yahise acika. Byamusabye kugenda amasaha ane kugira ngo afate ikindi kivunge cy’abantu bahungaga cyari ku Kabaya, ahari hashyizwe inkambi.

Iki igihe ngo Inkotanyi zari zitaragera muri ibi bice. Ati “ Nta muntu n’umwe nari nzi muri iyo nkambi. Nkihagera batubwiye ko Inkotanyi zafashe Mukamira ziri kugenda zidusatira. Twanyuze mu muhanda wo mu ishyamba rya Gishwati, tugera Mahoko. Twagenze ijoro ryose.”

“RPF yari itarafata ako gace ariko tuhageze, twasanze abasirikare ba Guverinoma n’Interahamwe basahuye amaduka bica n’abantu.”

Umutesi yavuze ko ubwo yageraga muri aka gace yari yizeye ko ari bubonane na se kuko yayoboraga ingabo muri Gisenyi. Gusa ngo ntiyaje kumubona kuko yasanze abasirikare bose ba FAR bahunze bava mu bigo byabo. Iki gihe ngo nta muntu n’umwe wo mu muryango we bari kumwe.

 

Marie Aimée Umutesi yagowe no kubana n’amateka mabi y’ibyo se yakoze

Yafashwe ku ngufu, ntiyumvira inama y’Inkotanyi

Mu minsi itatu bamaze muri Gisenyi, Umutesi ngo yaje kwegerwa n’umuntu atazi wambaye gisirikare amusaba kudakurikira abandi ngo ahungire muri Congo.

Uyu muntu ngo yamubwiraga ko nasubira mu rugo azabona umutekano wose ngo kuko mu bice byamaze gufatwa n’Inkotanyi nta kibazo gihari. Ariko ngo undi yanga kumwumva.

Ati “Namubwiye ko kuba umukobwa w’umwe mu basirikare bakuru, bituma amahirwe yanjye yo kurokoka Inkotanyi ayoyoka. Yararambiwe aragenda.”

Ngo nyuma yo kugenda ni bwo ababanaga na Umutesi bamubwiye ko uwo bavuganaga ari Inkotanyi.

Ati “Akimara kugenda, umukuru w’umuryango nari ndi kumwe na wo yavuze ko umuntu navuganaga na we yambaye nk’Inkotanyi, bivuze ko zageze no muri Gisenyi dufite guhunga byihuse.”

Iki kivunge cy’abantu bari kumwe na Umutesi ngo cyahise gisubukura urugendo kigana ku mupaka w’u Rwanda na RDC icyo gihe yitwaga Zaïre. Mu kugera aha abasirikare b’iki gihugu babacucuye utwo bari bafite twose barabareka barinjira.

Uyu munsi Umutesi ngo ntazawibagirwa. Ati “Twabwiwe ko RPF Inkotanyi iri gusatira umujyi, hari ku wa 17 Nyakanga 1994. Sinzibagirwa uriya munsi. Abasirikare ba Guverinoma n’Interahamwe bari bamaze kwivanga n’abasivile bari bakigerageza kurwana.”

“Muri iyo mirwano grenade yafungukiye muri icyo kivunge. Nabonye umugore acika amaguru nanjye bimwe mu bisigazwa byayo binkomeretsa akaguru. Nageze i Goma amahoro ariko nakomeretse.”

Kuba nta Giswayire cyangwa Ilingala yari azi no kutagira umuvandimwe aha biri mu byatumye Umutesi atangira gusharirwa n’ubuzima bw’ubuhunzi muri Goma n’ubundi butari bworoshye.

Muri uyu mujyi, icyumweru cya mbere yakimaze arara ku muhanda ntacyo kurya, icyo abona buri munsi ari imirambo y’abantu irambaraye ku karubanda.

Nyuma yo kubona ubuzima bukomeje kuba bubi Umutesi ngo yahisemo gutangira gushakisha nyina ariko aza kumenya ko ngo hari nyirarume uri mu nkambi ya Mugunga. Ngo yahise ahamusanga agira n’amahirwe abona akazi.

Nyuma yo gutangira gukora, Umutesi yatangiye kwiyumvamo ibimenyetso by’uko ashobora kuba atwite. Iyi nda ngo yahise atekereza ko ashobora kuba yarayitewe n’umusirikare wa FAR wamufashe ku ngufu ubwo yari akiri ku Gisenyi.

Ati “Ntabwo nari nzi ko ntwite biturutse ku kuba narafashwe ku ngufu ariko nari mfite ibimenyetso by’umuntu utwite, nyuma yo kumenya ko ntwite bahise banyirukana. Nsanga undi muryango twari dufite icyo dupfana na wo uranyanga.”

Nta wahingutsaga gutaha, yigize Umunyecongo

Nyuma yo gushoberwa, Umutesi ngo yaje kwakira amakuru amubwira ko nyina aba mu nkambi ya Katale, yiyemeza gukora urugendo rurerure ngo ajye kumushaka. Ku bw’amahirwe ngo yarahageze barahura batekererezanya ibyo banyuzemo bose.

Muri iki gihe Umutesi yari amaze gukurirwa ndetse n’inda itangiye kumugwa nabi kubera ubuzima bukomeye yabagamo. Nyuma y’igihe gito yaje kubyara ariko nyina ngo ahura n’uburwayi bukomeye.

Mu mugoroba umwe ubwo yari avuye mu gace ka Gishara aho yakoraga, Umutesi yaratashye asaga inkambi babagamo irera, abantu batatanye binjira mu mashyamba. Ngo yateze amatwi Radio Ijwi rya Amerika yumva ko ngo Inkotanyi zateye inkambi zigamije gucyura impunzi.

Kubera ubwana ngo ntiyari azi ko abenshi mu bahunze ari abasirikare n’interahamwe zasize zikoze amahano mu Rwanda. Ibi ngo byatumaga uvuze ikijyanye no gutaha wese atoroherwa.

Ati “Uwari we wese wazanaga ibyo gusubira mu Rwanda yashoboraga kwicwa. Bavugaga ko uri maneko ya RPF.”

Ari aha muri Zaire, Umutesi yavuze ko yatangiye guhatirwa kwemera kurongorwa n’umugabo w’Umunyecongo wari usanganywe abagore benshi. Abifashijwemo na nyirarume, Umutesi yacuze umugambi wo gutorokana n’umwana we bagasubira mu Rwanda.

Nyuma yo kumenya ibi, abatari bashyigikiye umugambi wo gusubira mu Rwanda batangiye guhiga Umutesi, gusa ngo ku bw’amahirwe abasha kwambuka ajya muri Uganda, aho yageze agashyirwa mu nkambi ya Mutorere yari iherereye muri Kisoro.

Ubuzima muri iyi nkambi na ho ngo ntibwari bworoshye, kuko Umutesi yayihuriyemo n’Abanyecongo bari bafite uburakari bw’uko Abanyarwanda babateje ibibazo bakaba bavuye mu byayo. Ibi ngo byatumye yigira Umunyecongo.

Ikindi cyagoye Umutesi ngo ni uko Abanyarwanda bari kumwe batamwiyumvagamo kugira ngo Inkotanyi zitazamenya ko ari umukobwa wa Lt Col Nsengiyumva na bo bakabizira.

Nyuma yo kubona ko akomeje kwangwa n’impande zombi, Umutesi ngo yigiriye inama zo gusubira mu rugo, yaba ari upfa agapfira mu Rwanda.

Ati “Nabibwiye umwe mu bagore bakoraga mu nkambi, muhishurira ko nshaka gusubira mu rugo ariko nari mfite ubwoba. Numvaga ko kubera ko ndi umukobwa wa kanaka nibabivumbura bazanyica ariko nari niyemeje gupfira ku butaka bw’u Rwanda.”

“Yanyijeje ko nzagira umutekano, ambwira ko Inkotanyi zirinda uwo ari we wese. Yantegeye imodoka inkura ku Cyanika ngera mu Mujyi wa Musanze aho navuye njya kuri Vunga aho twabaga.”

Ntiyituwe ibyo se yakoze

Mu nzira ataha, Umutesi yavuze ko yagiye ahura n’abantu benshi barimo abasirikare ariko akabona muri bo nta witaye ku kumenya inkomoko ye ariko ngo ageze kwa Nyirarume yasanze hari umuntu wari warabohoje inzu ye agerageza kumuteranya ku basirikare avuga uwo se yari we.

Ati “Abasirikare bamubajije uwo data yari we arangije avuga ko ari Nsengiyumva kuko yumvaga ko bari bumfunge. Abasirikare bamubwiye ko ntashobora kuzira ibyaha bya data babwira uwo mugabo kundeka nkakomeza urugendo rwanjye.”

Aba basirikare ngo bamuyoboye kwa sekuru. Uyu musaza ngo atungurwa no kongera kubona umwuzuru we wamucitse yagiye kuvoma.

Muri iki gihe Umutesi ngo yari amaze kugira icyizere cy’uko ntacyo azaba. Ati “Kugeza aha nari mfite icyizere. Nakiriwe n’abasirikare ba RPF ku mupaka, barandinda ndetse banyobora no kwa sogokuru. Nari maze kugira icyizere cy’uko batazanyica.”

Umutesi utibuka neza niba yarasubiye mu Rwanda mu Ukwakira cyangwa Ugushyingo 1996, yavuze ko gutaha byamubereye ukuvuka gushya.

Ati “Byari nk’amahirwe ya kabiri y’ubuzima kuri njye. Narokowe n’Inkotanyi, abantu nakekaga ko bazanyica. Umuhungu wanjye yari amaze kugira umwaka. Nabanye na sogokuru kugeza mu 1999, nsubiye ku ishuri.”

Umutesi yahawe amahirwe yo gusubukura amashuri ye arihirwa na Leta, ibintu yemeza ko byabaye ikindi gitangaza kuko atumvaga uburyo atari kuzizwa ibyo se yakoze.

Ati “Ntabwo niyumvishaga ubwo bugwaneza nakiranywe. Nari mfite ikibazo cyo guhorana umutwaro w’uko ndi umukobwa wa Anatole Nsengiyumva. Rimwe na rimwe hari n’igihe ntavugaga ko ndi umukobwa we.”

Muri uru rugendo Umutesi ngo yagorwaga kuba asa na se, bigatuma abantu benshi bamenya ko ari umukobwa wa Nsengiyumva. Ngo byarushijeho kumukomerera mu 1997 ubwo yajyaga gufata indangamuntu.

Ati “Mu byukuri kuba umukobwa we byari biteye isoni. Nashoboraga kuvuga izina rye cyangwa sindivuge. Numvaga ko nzishyura ibyo yakoze ariko natunguwe no kuba nta wigeze abimpora.”

“Narimfite n’inshuti zanjye zarokotse Jenoside ariko sinashoboraga kuvuga izina rya data kuko byari kubahungabanya. Rimwe abantu bambwiye ko ibyaha yakoze ntaho mpuriye na byo, ko ndetse ntakwiye kumva bimbereye umutwaro.”

Umutesi avuga ko igihano ICTR yahaye se ari ubutabera bwatanzwe kandi ko na we byamuruhuye.

Ati “Guhanwa kwe byanyigishije ko muri ubu buzima, nta muntu ukwiye gukoresha uwo ari we cyangwa imbaraga afite mu bikorwa bishobora no kugeza ku kuvutsa abandi ubuzima. Nta muntu ufite uburenganzira bwo kwambura undi ubuzima cyangwa kumena amaraso.”

Mu gihe Abanyarwanda bizihiza imyaka 27 ishize igihugu cyabo kibohowe, Umutesi avuga ko yishimira ko afite uburenganzira nk’ubw’undi munyagihugu wese. Agira inama abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yo kuva mu byo barimo bakumva ko u Rwanda rugana aheza.

Yavuze ko kugeza ubu hari abantu baba mu mahanga batajya bumva uburyo abaye mu Rwanda amahoro n’ibyo se yakoze na we mu kubibemeza akaboherereza amafoto ari mu kazi cyangwa impamyabumenyi ye.

Umutesi ubu yarashatse, ni umubyeyi w’abana babiri barimo umwe arera.

 

Marie Aimée Umutesi ni umubyeyi w’abana babiri ubayeho mu mahoro nk’abandi Banyarwanda

 

Exit mobile version