Site icon Rugali – Amakuru

Umujyi wa Kigali urashaka gukura mu muhanda abazunguzayi bose bitarenze Kamena 2016

Umujyi wa Kigali ukomeje ibarura ry’abazunguzayi, aho ubuyobozi bwawo buvuga ko bwifuza ko abazunguzayi bashira mu mihanda bitarenze impera za Kamena 2016 nubwo nta mafaranga agaragazwa buzabagenera nk’igishoro.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Meya w’Umujyi wa Kigali, Mukaruliza Monique, yagaragaje ko gahunda yo guca abazunguzayi nta gishya izanye, hazifashishwa gahunda zisanzweho za Kora wigire na Gira ubucuruzi.
Izi gahunda zagiye mu bihe bishize Leta yagaragaza ko yashoyemo amafaranga mu gufasha abatishoboye kubona igishoro, abazunguzayi bari kwandikwa bo nta ngengo y’imari Umujyi wa Kigali ugaragaza uteganya gukoresha mu kubaha igishoro abenshi baba bataka.
Mukaruliza yavuze ko icyibanze atari amafaranga, ko ikigiye gukorwa ari ukubahugura bakanashakirwa aho bakorera bitewe n’ibyo bazahitamo gukora.
Yagize ati “Kububakira ubushobozi ntabwo bivuze kubaha amafaranga uretse ko na byo bishobora kuzamo. Kububakira ubushobozi ni ukubahugura ni cyo gikwiye kuza mbere ya byose. Umuntu n’iyo wamuha amafaranga, utamuhaye ubushobozi bwo kuyakoresha, yayakoresha agashira akagaruka mu muhanda. Kububakira ubushobozi dushyira imbere ni ukubahugura bitewe n’ibyo bashaka gukora.”
Kugira ngo aba bakora ubucuruzi butemewe bafashwe, Mukaruliza yavuze ko hari kunozwa imibare yabo. Imibare ikaba itaraboneka bitewe n’urusobekerane rw’ibibazo bahura na byo mu ibarura ryabo.
Yagiza ati “Umubare ntabwo turarangiza kubabarura. Ubundi Umujyi wa Kigali ni umurwa mukuru w’igihugu, ni umujyi ugendwa kandi buriya ntabwo wakumira abanyarwanda kwinjira mu mujyi wabo. Muri aba rero turimo kubarura, birumvikana ko harimo abo dusanga bava no mu turere duhana imbibi n’Umujyi wa Kigali bakaza gucururizamo ku munsi, ku mugoroba bagataha iwabo.”
Nubwo ariko avuga ko Umujyi ukeneye kumenya aho baturuka, avuga ko ari uburyo bwo kugira imibare yuzuye, aho baba baturuka hose ni Abanyarwanda kandi badakwiriye gukora ubucuruzi bwo muhanda.
Yakomeje avuga ko hari n’abiyandikisha ahantu henshi hatandukanye mu Mujyi, ariko ko iki cyumweru gishira imibare isobanutse.
Mukaruriza avuga ko iyi gahunda Umujyi wa Kigali utayikora utari kumwe na Minisiteri y’Umuryango.
Muri uku kwezi nyuma y’iyicwa ry’umuzunguzayi i Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, Dr Gashumba Diane , yaganiriye n’abazunguzayi, ahava agaragaza ko ikibazo cy’ubucuruzi bwo mu muhanda kigomba kurangira.
Hagati aho ariko kwibumbira mu mashyirahamwe babanje gusabwa, abazunguzayi nta cyizere babifitiye ko bizatanga igisubizo.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati “Nta gihe batabitubwiye ngo twibumbire mu mashyirahamwe, twigeze no guhurizwa muri Stade i Nyamirambo. Ayo makoperative twarayashinze ariko bamwe twararambiwe nta mafaranga twabonye.”
Abazunguzayi bazihitiramo aho gukorera
Umujyi wa Kigali wavuze ko mu gushakira abazunguzayi aho bacururiza hemewe, aribo bazabigiramo uruhare mu kwirinda ko bazongera kuhagera bakanga kuhakorera.
Mukaruliza avuga ko n’abacuruzi babashije kuva mu muhanda bakabigeraho, si abo ubuyobozi bwajyanye aho badashaka.
Abacururiza mu muhanda bagiye bashyirirwaho amasoko, ariko hari aho yakinze imiryango bagasubira mu muhanda. Urugero ni isoko ryo mu Gakinjiro ko mu Mujyi, bake bagiyemo ntibamazemo kabiri, bavuga ko babuze abakiriya.

Isoko ryabuze abarijyamo

Hari n’izindi nyubako zagiye zubakwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali zifite ibyumba by’ubucuruzi, ariko wazisura ugasanga ibyumba bifite ababikodesha, ba nyir’inyubako bagataka igihombo ndetse ngo bakagira impungenge kuko bubatse ku nguzanyo za banki.
Inyubako ya Koperative ADARWA y’ababaji 157 bo mu gakiriro ka Gisozi ifite ibyumba 146 ariko 62 bikaba ari byo birimo ababikodesha, ubwo bivuze ko ubwitabire bwayo buri ku kigero cya 56%.
Soma: Kigali: Abafite imiturirwa yabuze abakiliya bararirira mu myotsi
Iyo abazunguzayi babwiwe kuva mu muhanda bakajya mu masoko cyangwa mu nyubako z’ubucuruzi zindi, benshi bavuga ko bisaba igishoro badafite, bamwe bazijyamo ntibamaremo kabiri bakagaruka ku muhanda, nubwo hari abavuga ko bakurikije inama z’ubuyobozi bagatera imbere mu masoko ndetse ubu bakaba bamaze kwigeza kuri byinshi.

Ikosoko ryo mu Gakinjiro ryarafunze (Ifoto/ Mathias H.)

Gukumira ko hari umuzunguzayi wongera kwicwa
Mukaruliza yagaragaje ko leta n’abaturage muri rusange bababajwe n’iyicwa ry’umuzunguzayi.
Soma: Nyuma y’iyicwa ry’umuzunguzayi, leta n’abacururiza mu muhanda bashashe inzobe
Ku byerekeye umutekano no gukumira ko hari undi muzunguzayi wazicwa, Meya w’Umujyi wa Kigali yasobanuye ko n’abashinzwe irondo ry’isuku havuyemo uwishe umuzunguzayi, yavuze ko bagomba kuba bambaye imyenda ibaranga.
Byongeye, abo bakora ako kazi, bagomba gutoranywa bagahabwa n’amahugurwa akenewe, ku buryo nta wakongera guhohotera undi.
Yanagaragaje ko n’umukozi wa DASSO ushobora kutitwara neza mu gishyira mu bikorwa ibyemezo by’Akarere, na we yabihanirwa n’amategeko.
Soma: Meya wa Nyarugenge yasabye imbabazi zo kuba DASSO yamennye telefoni y’umunyamakuru
Ibyerekeye imyambaro, abazunguzayi bakomeje kugenda babyijujutira bavuga ko mu babahohotera baba batazi aho baturuka.
Ku kibazo cy’uko uwishe umuzunguzayi yazaburanishirizwa mu ruhame, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali na cyo yakivuzeho, agaragaza ko inzego z’ubutabera zazareba ubusabe bw’abaturage.
Iki kandi Mukaruliza avuga ko gishoboka kuko hari n’izindi manza abaturage bagiye basaba ko zaburanishirizwa aho icyaha cyakorewe bigakorwa.
Mu bindi Umujyi usaba ko byakorwa mu guca ubucuruzi bwo mu muhanda, ni ugusaba abaguzi kwisubiraho ntibabahahire, bakagurira ahantu hemewe. Ibi ariko abagizi bagiye bagaragza ko abazunguzayi babafasha kuko bahurira nabo mu nzira, ku biciro bito.
Hari n’impungenge ko ubu bucuruzi bukomeza kubangamira abacururiza ahemewe, bobasora. Ariko haranengwa n’abacuruzi bakoresha abazunguzayi mu kubacururiza mu buryo butemewe.

Abazunguzayi barataka igishoro, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bugomba kubakura mu mihanda bitarenze Kamena 2016 (Ifoto/Mathias Hitimana)
Source: Izuba Rirashe

Exit mobile version