Inama y’Abaminisitiri yashyize Umujyi wa Kigali n’uturere umunani turi kugaragaramo ubwiyongere bukabije bwa Coronavirus muri gahunda ya Guma mu Rugo igomba gutangira ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga kugera ku ya 26 Nyakanga 2021.
Uturere umunani twiyongera ku Mujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021 pic.twitter.com/5ewpFJGtz2
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) July 14, 2021