Minisitiri Kaboneka yabisabye kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’amatora y’umuyobozi w’umujyi wa Kigali usimbura Monique Mukaruliza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Yashimiye Mukaruliza wahawe izindi nshingano ndetse anavuga ko imikorere myiza yagaragaje ayoboye umujyi wa Kigali ariyo yatumye bamuha izindi nshinano.

Kaboneka kandi yashimiye Nyamulinda watorewe kuba meya w’umujyi wa Kigali, amusaba ko uburyo yakoraga inshingano ze neza aho yari asanzwe ayobora ari nako azabigenza mu kuyobora umujyi wa Kigali.

Mu by’ingenzi Kaboneka yamusabye harimo guhangana n’imyubakire y’akajagari mu mujyi, hashyirwa mu bikorwa ibiri ku gishushanyo mbonera cy’umujyi.

Ati:”Hari gahunda zari zihari zatangiye Turabasaba gushyiramo ingufu abanyarwanda batuye umujyi bakabona aho bagomba gutura n’uko bagomba kubaka ibibaza byabo , uburyo bumwe bwo kwihuta ni uko mufatanya n’abaturage. Ibi nitubikora twihuta bizadufasha kurwanya akajagari hari abitwaza ko nta gishushanyo mbonera kigaragaza imiturire ku buryo burambuye bagakomeza gukurura ahajagari nk’uko binyuranyije n’itegeko tugomba no gukomeza kubyamagana kuko akajagari gateza akagajari nk’uko mwabivuze.”

Kugeza mu mwaka ushize 70 % by’ingo mu mujyi wa Kigali zari zubatse mu buryo bw’akajagari, mugohe biteganyijwe ko nta kajari kazaba kawurangwamo mu mwaka wa 2025.

Hatangijwe uburyo bwo korohereza ishoramari ku bubaka amazu maremare aciriritse yo guturamo ariko akurikije igishushanyo mbonera, aho biteganyijwe ko ahantu hari hatuye abantu ibihumbi 30 hazajya hatuzwa ibihumbi 80.

Minisitiri Kaboneka kandi yasabye Meya mushya gushyira ingufu mu gikorwa cyatangiye cyo kwagura imihanda mu mujyi wa Kigali, aho byatangiye bikihutishwa n’ao bitaratangira bigakorwa.

Makuruki.rw