Site icon Rugali – Amakuru

Umujyanama w’Ubuzima Ngenzi Vincent wari mu Itorero yitabye Imana bitunguranye

Umujyanama w’Ubuzima witwa Ngenzi Vincent yaguye mu Itorero ry’abakorera mu rwego rw’ubuzima ryaberaga muri E.S Ruhango mu gitondo cyo kuwa 19 Mutarama 2017.

Minisiteri y’Ubuzima yasohoye itangazo ry’akababaro, rivuga ko ifatanyije na Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, ibabajwe n’urupfu rutunguranye rw’uyu mujyanama w’ubuzima.

Riravuga ko Ngenzi wari mu itorero, asanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu Kigonderabuzima cya Muremure, giherereye mu Karere ka Ruhango.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Malick Kayumba, avugana na IGIHE, yagize ati “Mu Karere ka Ruhango niho twagize ibyago, biba yarari mu myito ngororamubiri yo kwiruka, ari hafi kurangiza yikubita hasi.”

Akomeza avuga ko ibintu byatunguranye cyane, kandi ngo icya mbere iyo bageze mu itorero babanza gupimwa, kandi ngo yari ameze neza.

Ku byerekeye iyo myitozo yaguyemo, Kayumba yagize ati “Yari ameze neza si ubwa mbere yari abikoze.”

Byongeye, avuga ko mbere yo gukora imyitozo ngororamubiri, babanza kuba ufite ikibazo akavamo, uwumva ameze neza agakorana n’abandi.

Akimara kwitura hasi, Kayumba avuga ko uyu mujyanama w’ubuzima yahawe ubutabazi bw’ibanze, biranga, ahita yoherezwa ku Bitaro bya Kabgayi, ariko nabwo biranga ahita apfa.

Kugeza ubu, Kayumba aravuga ko hataramenyekana acyamwishe, hategerejwe ibizamini bya muganga (Autopsy) kugaragaza icyamwishe.

Nubwo ibizamini byo kwa muganga bitaratangazwa, Kayumba yavuze ko uyu mujyanama w’ubuzima yagaragaje ibimenyetso by’indwara y’umutima.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko urupfu rwa Ngenzi Vincent ari igihombo gikomeye, kuko yari umujyanama w’ubuzima kuva mu 2005, akaba ari ‘umuntu wari ufite akamaro cyane.”

Igihe.com

Exit mobile version