Site icon Rugali – Amakuru

Umujyanama wa Perezida Kagame mu b’ibinyoma, Kabarebe, arakataje mu kubeshya abanyarwanda

Ubuhamya bwa Gen Kabarebe ku mwarimu watumye azinukwa kuririmba akaza kwicwa n’inkuba. Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze amateka ye akiri ku ntebe y’ishuri aho umwarimu umwe yamukundishije ururimi rw’icyongereza undi akamwangisha kuririmba burundu.

Yabivuze kuri uyu wa Kane ubwo yatangaga ikiganiro ku barimu bo mu mashuri yisumbuye bigisha amateka bari mu itorero mu Karere ka Nyanza.

Yabanje kubashimira avuga ko bakora akazi keza ko kurera kandi kuganira nabo ari byiza ndetse bitaza kumugora kuko ‘abarimu ari nk’abasirikare’.

Ati “Abarimu ni abantu bitanga bakitangira igihugu bagakoresha umutima wabo no gukunda igihugu barera abana b’u Rwanda kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere. Uko kwitanga rero guhuye n’ubwitange bw’Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu n’abandi.”

“Hari ibyo duhuriyeho byinshi cyane, nta byinshi abasirikare babona, nta byinshi abarimu babona ariko ibyo batanga ni byinshi cyane nta giciro wabiha.”

Gen Kabarebe yibukije abarimu ko ari abayobozi b’abo bigisha kandi bityo bakwiye gukora ibyiza kugira ngo babafatireho urugero rwiza.

Yaboneyeho umwanya wo kubasangiza amateka ye yo mu ishuri avuga ko kuri ubu adashobora kuririmba kubera umwarimu wabimuciyeho.

Ati “Iyo ugize ibyago ugahura n’umwarimu mubi bikugiraho ingaruka ubuzima bwawe bwose. Ubu njye sinshobora n’umunsi n’umwe kwasamura umunwa wanjye ngo ndirimbe, nkoma amashyi gusa kandi nkizihirwa nkaryoherwa n’indirimbo. Kubera ko ndi umwana muto nahuye n’umwarimu wanyangishije kuririmba neza neza ku buryo nabiretse, uwo munsi sinongeye.”

Yasobanuye ko byamubayeho ari muri Uganda aho bari barahungiye yiga mu ishuri ribanza. Icyo gihe ngo bari barimo kuririmba mu Kiliziya baririmbishwa n’umwarimukazi wangaga Abanyarwanda.

Ati “Turirimba ndi ku murongo w’imbere arankubita arambwira ngo ntashaka no kubona nasamura umunwa. Ngo ntashaka no kumbona imbere ye ‘ngo genda ujye ku murongo w’inyuma’. Iyo ndirimbo twaririmbaga uwo munsi ni yo ndirimbo naririmbye bwa nyuma kugeza uyu munsi sindongera.”

Yakomeje abasangiza ibyabaye uwo munsi n’uko inkuba yaje gukubita uwo mwarimu arapfa kuko imvura yagwaga cyane.

Ati “Ngiye ku murongo w’inyuma imvura yaragwaga irakomeza iragwa, inkuba irakubita iterura mwarimukazi n’umurongo wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu hasigara imirongo itatu y’inyuma. Mwarimu imucisha mu idirishya agwa hanze ari umurambo n’abana 16 bari imbere barapfa dusigara turi imirongo y’inyuma mponoka muri abo ngabo.”

Yavuze ko urwango abarimu bo muri Uganda bari bafitiye Abanyarwanda rwatumye afata umwanzuro wo kudakomereza amashuri yisumbuye muri Ankole ahitamo kujya kwiga kure aho batabasha gutandukanye Umunyarwanda n’amoko y’Abagande.

Yababwiye ko agezeyo yasanze abarimu baho batazi gutandukanya Umunyarwanda n’Umunya-Uganda bituma agira agahenge.


Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yabwiye abarimu ko bafite uruhare runini mu gutegura umuntu w’ejo hazaza

Uko yakunze icyongereza

Muri iryo shuri ryisumbuye yahahuriye n’umwarimu avuga ko atazibagirwa kuko yamwigishije neza icyongereza arakimukundisha.

Ati “Urumva ukuntu umwarimu ashobora kukugiraho ingaruka; yanyigishije icyongereza ku buryo ari ‘English Literature’ na ‘English Language’ mu mashuri yisumbuye narujuje amanota yose mu rwego rwo hejuru 100%.”

Yababwiye ko kuva icyo gihe mu 1976 yiga mu mashuri yisumbuye adashobora kwibagirwa amazina y’uwo mwarimu witwaga Francis Okello.

Uwo mwarimu yaramukunze ku buryo n’ubu yafashe mu mutwe amagambo yavuze atangiye kubasobanurira agatabo yabigishirijemo isomo rya English Literature.

Ati “Amagambo yavuze agiye gusobanura ako gatabo n’ubu ndacyayafite mu mutwe. Nakwibagirwa icy’ejo cyangwa icyo umuntu yambwiye mu gitondo ariko sinakwibagirwa icy’icyo gihe kubera umwarimu mwiza.”

Ikiganiro Gen Kabarebe yahaye abo barimu byagaragariraga buri wese ko cyabaryoheye bitewe n’uko bari bateze amatwi nta kurangara ari nako bandika mu makayi yabo kugira ngo batazabyibagirwa.

Nyuma yaho bahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye byibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu barimu baganiriye na IGIHE nyuma y’icyo kiganiro bavuze ko bungukiyemo byinshi, by’umwihariko ku guharanira kunoza ibyo bakora.

Uwayisenga Venuste waturutse mu Karere ka Gasabo ati “Nungukiyemo byinshi cyane birimo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ariko isomo nkuyemo ni uko ngomba kwita ku byo nkora nkabinoza kugira ngo bigire akamaro kuri sosiyete no ku gihugu; mbese ngomba guharanira kuba umwarimu mwiza.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yashimiye Gen Kabarebe ku kiganiro cyiza yatanze avuga ko ari umusanzu ukomeye atanze ku burezi nk’uko asanzwe awutanga ku gihugu.

Itorero ry’abarezi b’amateka ryateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi; Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abarezi 1600, batorezwa mu karere ka Nyanza mu bigo by’amashuri bya Mater Dei; College Christ Roi na College Louis de Monfort.

 

Abarimu bavuze ko bungutse byinshi, by’umwihariko ibijyanye no guharanira kunoza ibyo bakora

 

Abarimu b’amateka mu mashuri yisumbuye bari gutorezwa i Nyanza

prudence@igihe.rw

Exit mobile version