Rwanda: Umujinya n’agahinda Kagame yatewe n’urupfu rw’abasilikare be mu Bweyeye,bitumye yiyemeza gushoza intambara mu karere kose, ese arayerekeza he? Kuri uyu wa gatatu taliki ya 13/11/2019 amakuru menshi ari kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko Paul Kagame yatanze itegeko ryo gutangiza intambara mu karere k’ibiyaga bigari.
Amakuru “Veritasinfo” yabonye kandi ifitiye gihamya ni uko abasilikare ba RDF bambutse umupaka w’u Rwanda mu gice cya pariki y’ibirunga berekeza muri Congo, abandi basilikare bakaba berekeje mu karere ka Rusizi (Cyangugu) ari benshi. Ese Kagame aragaba ibitero abyerekeza he? Arabyerekeza i Burundi, muri Congo, muri Nyungwe, cyangwa arabigabira rimwe hose?
Kagame afite umutima uremererewe cyane kubera urupfu rw’abasilikare ba RDF biciwe mu Burundi abo basilikare bakaba bari mu mutwe wa Red Tabara urwanya leta y’Uburundi ufashwa na Kagame. Mu byumweru 2 bishize umutwe wa Red Tabara wagabye igitero mu Burundi, abarwanyi bawo bashaka kwinjira mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Nyungwe; abo barwanyi ba Red Tabara bakaba barahuye n’ibibazo bikomeye muri icyo gitero kuko ingabo z’Uburundi zashoboye kubakumira, kandi zibicamo abarwanyi benshi, abandi bafatwa mpiri ndetse n’ibikoresho bya gisilikare bari bitwaje birafatwa.
Muri abo barwanyi ba Red Tabara bapfuye,ingabo z’Uburundi zashoboye kubonamo bamwe bari bafite amakarita ya gisilikare y’ingabo z’u Rwanda RDF ndetse basanga bafite n’ubwoko bw’imbunda zitaba i Burundi ahubwo basanga ubwoko bw’izo mbunda bukoreshwa n’ingabo z’u Rwanda RDF hakurikijwe nimero (de série) zazo n’aho ziba zaraguriwe; iki akaba ari ikimenyetso simusiga cyerekana ko leta ya Kagame itera inkunga ku rugero rw’100% umutwe wa Red Tabara.
Mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, ingabo za Kagame zari mu mutwe wa Red Tabara ziciwe i Burundi; ingabo za FLN zishe abasilikare ba RDF bagera kuri 20 ndetse zifata n’ibikoresho byinshi byakoreshwaga n’ingabo za Kagame mu mirwano yabereye i Bweyeye taliki ya 8/11/2019; icyo gitero cyo mu Bweyeye kikaba cyaratumye umuvugizi w’ingabo za Kagame ahinduka ikiragi kuko yananiwe gutanga ibisobanuro by’uko iyo mirwano yo mu Bweyeye yagenze.
Uretse n’ibyo bitero byashegeshe ingabo za Kagame, kuri uyu wa kabili taliki ya 12/11/2019, leta ya Uganda yandikiye ibaruwa y’impuruza isaba leta ya Kagame ko hagomba kuba iperereza ibihugu byombi bihuriyeho ryo kwerekana abasilikare ba Kagame barashe abaturage 2 ba Uganda barasiwe Tabagwe ku ruhande rw’u Rwanda; Uganda ikaba ivuga ko niba leta y’u Rwanda itemeye ko habaho iperereza bahuriyeho ryo kwerekana abasilikare ba RDF bakoze ubwo bwicanyi, ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi buzagorana.
Imyiteguro y’intambara Kagame ayigeze kure!
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo byo guhangana n’abanzi bari imbere mu Rwanda kimwe n’abari ku mbibi zarwo, Kagame ageze kure imyiteguro yo gutegura intambara yo kuri mbura abanzi. Bitewe n’uko yasanze abasilikare afite muri iki gihe bameze nk’abanyeshuri, Kagame yiyemeje kwiyambaza umwicanyi Freud Ibingira ngo amushakire abahoze mu gisilikare cya cyera bashyizwe mu buzima busanzwe kugirango bajye mu ntambara agiye guteza mu karere kose, dore uko imyiteguro iteye:
1.Kuri uyu wa gatatu taliki ya 13/11/2019, inkeragutabara (abahoze mu gisilikare) zigizwe n’abahoze mu ngabo z’inkotanyi (Ex-RDF), abahoze mu ngabo za cyera z’igihugu (Ex-FAR), abahoze muri FDLR , abahoze muri CNDP n’abahoze muri M23 bagera ku bihumbi 4 baturutse mu turere twa : Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Ngororero; bateranyirijwe hamwe maze bambikwa imyenda ya gisilikare, bahita burizwa amakamyo boherezwa i Cyangugu mu karere ka Ruzisi ku mupaka w’u Rwanda na Congo bakaba biteguye gufata umujyi wa Bukavu.
2.Amakuru “Veritasinfo” ikesha abaturage bo mu karere ka Nyamasheke aremezako abasilikare bari muri ako karere bagera ku 1000 burijwe amakamyo ya gisilikare bimurirwa mu murenge wa Bweyeye, bakaba bahawe inshingano zo gutera Uburundi no gukumira Ingabo za FLN ziri muri Nyungwe. Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane taliki ya 14/11/2019 Kagame azanyarukira mu karere ka Nyamasheke akabonana n’abakuru b’ingabo bayoboye ingabo ziri muri ako karere ka Cyangugu kugirango azihe morale yo kurwana intambara yita iyanyuma yo kurimbura umwanzi!
3.Nk’uko byemezwa na bamwe mu basilikare ba Congo FARDC, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 13/11/2019, ingabo z’u Rwanda RDF zirenga ibihumbi 3, zambutse umupaka w’u Rwanda zerekeza muri Congo zinyuze muri pariki y’ibirunga. Izo ngabo za RDF zikaba zigomba kujya muri teritwari ya Nyiragongo mu turere twa Kanyanja na Kanyesheja aho zigomba gutangirira imirwano yo kwigarurira Kivu y’amajyaruguru. Ingabo za RDF zambaye imyenda ya FARDC nazo zatangiye igikorwa cyo kugota impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo muri Kivu zombi muri gahunda yo kuzigabaho ibitero byo kuzirimbura.
Nk’uko Kagame abyivugira, iyi ntambara agiye gushoza mu karere kose akaba avuga ko ari iyanyuma kuko izahagarara amaze kurimbura umunyarwanda wese w’impunzi avugako ari umwanzi we. Abanyarwanda baciye umugani ugira uti : “Ukwanga atiretse, agira ati ngwino turwane”; ese Kagame adashoboye kurimbura impunzi zose yabyifatamo ate? Burya ngo “urucira muka so, rugatwara nyoko” kandi abahanga bemeza ko “gutangira intambara byoroha, ariko nta muntu numwe umenya uko izarangira”. Amateka niyo azaduha igisubizo!
Veritasinfo
http://www.veritasinfo.fr/2019/11/rwanda-umujinya-n-agahinda-kagame-yatewe-n-urupfu-rw-abasilikare-be-mu-bweyeye-bitumye-yiyemeza-gushoza-intambara-mu-karere-kose-ese