Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2016, umuhungu w’umuherwe Nyagasaza Mathias usanzwe yibera i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu imitungo y’umuryango we iri mu mujyi wa Gisenyi nyuma y’uko bari barayiriganyijwe n’abayiyitiriraga bayibohoje nyuma ya Jenoside.
Janvier Busogi, ni umuhungu wa Nyagasaza Mathias, umwe mu baherwe bari bakomeye ku Gisenyi mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi. Nyagasaza kandi n’ubwo yapfuye, yari yarahamwe n’ibyaha bya Jenoside, kuko uretse kuba yari muramu wa Col Theoneste Bagosora wakatiwe n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha, nawe ubwe ari mu banyamigabane bashinze Radio RTLM yabibye amacakubiri ikanashishikariza abahutu kwica abatutsi.
Janvier Bugosi usanzwe yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Kabiri yahawe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, impapuro z’imitungo irimo ubutaka bwari bwarabohojwe na Kajeguhakwa, hagashyirwa sitasiyo ya lisansi ya “Engen”. Soma Ibikurikira