Site icon Rugali – Amakuru

Umuhungu wa Perezida Museveni uherutse kuzamurwa mu ntera yarezwe mu rw’ikirenga

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umukuru w’ingabo zidasanzwe( Special force), Maj Gen Muhoozi Kainerugaba yarezwe mu rukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu aregwa ifungwa rinyuranyije n’amategeko ry’umwe mu basirirkare nyuma yo gushaka kujya gusaba akazi mu muryago w’Abibumbye.
Umugore witwa Margret Nabagesera yasabye urukiko rw’ikirenga rwa Uganda gusaba Maj Gen Muhoozi Kainerugaba uyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe kurekura umugabo we Mukalazi Kyobe kuko afungiye ubusa kandi yarabaye umusirikare mu ngabo za Uganda imyaka 20 yose.
Abunganira Nabagesera bavuga ko uyu mugabo Mukalazi yafunzwe nyuma yo gushaka kujya gukora ikizamini cy’akazi kari katangajwe n’umuryango w’abibumbye.
Aba bunganizi bakomeza bavuga ko Mukalazi yagiye gukora ikizamini cy’akazi yasabye uruhushya umuyobozi we ndetse akamwerera kugenda.
Uyu mugore akomeza avuga ko nyuma y’uko umugabo we ageze mu cyumba yagombaga gukoreramo ikizamini cy’akazi, ngo yahise ahamagarwa n’uwari umuyobozi we kuri telefone ahita amusaba kwitaba kuri burigade y’igisirikare ahita anafungwa.
Captain Michael Obella wayoboraga uyu mugabo we yavuze ko uyu mugabo yagiye mu kizamini ku buryo butemewe n’amategeko bikaba ari byo byatumye afatwa agafungwa.
Margret Nabagesera n’abamwunganira bo bavuga ko Mukalazi afunzwe ku buryo bunyuranyije n’itegeko kuko nta cyaha cya gisirikare yakoze kuko yagiye mu kizamini yamaze kwaka uruhushya kandi bakaba bataramubujije mbere yo kujyayo.
Iki kirego cyashyikirijwe umucamanza Yasin Nyanzi kugira ngo agikurikirane nkuko
Daily Monitor dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Source: Makruki.rw

Exit mobile version