Amakuru dukesha urubuga The Rwandan nuko kuri uyu mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020 Pio Kayibanda, umuhungu wa Perezida Grégoire Kayibanda, yitabye Imana aguye mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari atuye.
Pio Kayibanda wari umuhungu w’imfura wa Perezida Kayibanda yabaye umudepite mu nteko Ishingamategeko ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana.
Imana imuhe iruhuko ridashira.